Hatangajwe ibyabaye kuri wa Mwarimu usonzeye kwicara mu Rugwiro

 

Umwarimu witwa Hakizimana Innocent, wo mu karere ka Nyabihu, wamenyekanye nyuma yo gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, aravuga ko Umupolisi yamusanze aho yarimo akoresha amafoto magufi, akamubwira nabi ndetse ashaka kumwambika amapingu.

 

Uyu mwarimu yashakaga gutanga ibyangombwa bimwemerera kuziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe tariki 15 Nyakanga, 2024. Aganira na UMUSEKE yavuze ko ibyo byangombwa bye yaje kubitanga kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyakiriye, ariko hakaba haburamo icyangombwa kimwe kigaragaza ko afite ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda bw’umwimerere.Yagize ati “Icyangombwa cy’ubunyarwanda bw’inkomoko nasanze system yo mu Biro by’Abinjira n’Abasohoka idakora neza, kugikuramo biba ikibazo, ejo ndagitanga nzagishyikiriza Komisiyo saa yine (10h00 a.m).”

Hakizimana Innocent avuga ko uwo yari yakodesheje imodoka yamutengushye akuraho telefoni, bituma ajya kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ateze moto. Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’amatora iri kwakira abifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024 kwakira kandidatire bizarangira tariki 30 /05 /2024.

 

Uyu mwarimu aheruka kumvikana mu itangazamakuru avuga ko nyuma yaho atangarije ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse agafata icyemezo cyo kuva mu muryango wa FPR-Inkotanyi yabarizwagamo, akiyemeza kuba umukandida ku giti cye, abayobozi b’ikigo bamugeretseho kuzana amacakubiri muri bagenzi be.

 

Mu kiganiro yahaye kiriya kinyamakuru twavuze haruguru , yavuze ko afata icyemezo cyo kwiyamamaza yabitewe n’uko hari servisi zimwe na zimwe zitatanzwe neza mu nzego z’ubutegetsi ndetse ko yifuza kugira byinshi ahindura ngo igihugu kirusheho gutera imbere. Hakizimama Innocent kandi avuga ko yifitiye ikizere 100%, yavuze ko muri Manifesto ye, azahindura byinshi.

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza