Abagabo bateranye ibyuma bapfa umugore w’ abandi

Polisi yo muri Kenya iri gushakisha umugabo ukekwaho icyaha cyo gutera mugenzi we icyuma mu bushyamirane  bikekwaho ko bwaturutse  ku kuba aba bombi bapfuye umugore bakundaga.

Abayobozi b’ahitwa kismu muri Kenya ahabereye aya mahano, bavuga ko ibyabaye byabereye mu mudugudu wa kochogo uherereye mu gace ka Nyando.

Uyu nyakwigendera uzwi ku izina rya Otieno gusa , yitabye imana nyuma gato yo kujyanwa mu bitaro.

Umuyobozi w’agace , Alfred Ondola yagize ati: “uyu mugabo w’imyaka 24 yajyanywe mu bitaro bya Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referral Hospital (JOOTRH) ari naho yapfiriye.

Yavuze ko bombi barwanye bikomeye bapfuye umugore.Ondola yongeyeho ati: “ Uwateje imirwano yahise akuramo icyuma atera nyakwigendera mu nda”.

Ukekwaho icyaha, wamenyekanye , yahunze asiga mugenzi we aryamye mu kidendezi cy’amaraso.Polisi ikomeje gushaka ukekwaho icyaha.

Related posts

Kwambara ijipo ku bagabo: Ni icyaha cyangwa ni Umuco?

Umuforomo arashinjwa kwica abarwayi 9 kugira ngo abone umwanya wo kuruhuka

Ubuzima bwiza mu biganza byawe: Ibintu 10 by’ingenzi bikugira umunyembaraga!