Waruziko rutahizamu Harry Kane yigeze gukina ari umunyezamu?

Abakurikira umupira wo mu Bwongereza tumenyereye kubona Harry kane ukinira Spurs atsinda ibitego nka rutahizamu, ariko se waruziko yigeze gukina nk’umunyezamu?

Hari muri 2014 mu irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere ku mugabane w’Uburayi Europa league, Tottenham Hot Spurs yari yakiriye Asteras Triporis yo mu Bugereki ku kibuga yahoze ikiniraho cya White Hart Lane. Maze ku munota wa 87 umunyezamu wa Tottenham Hugo Loris ahabwa ikarita itukura nyamara umubare bemerewe gusimbuza wari wamaze kurenga. Byabaye ngombwa mu bakinnyi 10 bari basigaye mu kibuga bishakamo ujya mu izamu maze Harry kane yiyemeza kurijyamo.

Waruziko habayeho umunyezamu watsinze ibitego bitatu(hattrick) mu mukino umwe?

Pasiteri Aburahamu ari guca abakirisitu amafaranga ibihumbi 310 ngo abajyane mu ijuru

U Rwanda rwemerewe kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi (world cup) ku abakanyujijeho (veterans) m’umwaka wa 2024 harimo Zinedine Zidane, Frank Lampard, Wayne Rooney, nabandi.

N’ubwo uyu rutahizamu yagiye mu izamu ariko, yari yamaze gutsinda ibitego bitatu(hattrick) kuko kugeza kuri uyu munota Spurs yari ifite ibitego 5 ku busa bwa Asteras Triporis. Muri iyi minota yari isigaye, Harry Kane yakoze ibara ananirwa kugarura umupira wari utewe na Jeronimo Barales wa Asteras Triporis awerekeza mu izamu mazs umikino urangira ku intsinzi ya Tottenham Hot Spurs y’ibitego 5-1 cya Asteras Triporis.

Ushobora kuba umubona akina atsinda ibitego ariko ni bacye babasha kwibuka ko uyu rutahizamu wa Three Lions ikipe y’igihugu y’Ubwongereza na Spurs, Harry Kane yigeze gukina nk’umunyezamu ubwo byari bibaye ngombwa kuko ikipe ye nta yandi mahitamo yari ifite.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda