Harmonize yarigase indimi iminwa arayirumagura kubera ibyo Abanyarwandakazi barimo kumukorera

Umunya_Tanzania Abdul Rajab, uzwi nka Harmonize kuri ubu urimo kubarizwa mu Rwanda akomeje kurara amajoro adasinziriye kubera ubwiza bw’ Abanyarwandakazi , aho yatangaje ko mu minsi ya vuba azerekana urukundo rw’ ubuzima bwe kandi akaba agomba kuba akomoka mu Rwanda.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima yabenshi , yegeze ku kibuga cy’ indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe , mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru aho yahise yakirwa n’ abarimo Bruce Melodie baheruka gukorana indirimbo 2 (’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’.), Coach Gael wa 1:55 AM irimo ifasha Bruce Melodie muri iyi minsi.

Harmonize kuva yagera i Kigali yagiye agaragaza ko yishimiye u Rwanda binyuze mu buryo yagiye asabana n’abaturuge b’u Rwanda aho hari na bamwe babyungukiyemo akabaha amafaranga, asura uduce dutanduakanye nka Kigali Arena na Biryogo ahazwi nko mu Marangi ndetse yanahafatiye ifunguro.

Gusa kimwe mu bintu yagiye agarukaho ni uko akunda abanyarwandakazi aho akigera mu Rwanda yavuze ko afite amahitamo 2, gupfa cyangwa akarongora umunyarwandakazi.Ati “mfite amahitamo 2 gusa! Imbunda indi ku mutwe ndapfa cyangwa ndongore uyu munyarwandakazi.”

Uyu muhanzi yongeye kugaragaza ko abanyarwandakazi bamubuza gusinzira aho noneho yeruye akavuga ko mu minsi mike azerekana umukunzi we kandi agomba kuba ari umunyarwandakazi.Ati “Rwanda urarenze, n’umugore ukora isuku mu cyumba cyanjye buri munsi ni mwiza, nashyingiranwa na we. Kigali ntiwankora ibi bintu, vuba cyane muraza kumenya urukundo rw’ubuzima bwanjye, agomba kuba ari uwa hano, sinjye uzarota mbonye umuryango wanjye mwiza. Mugende mubabwire.”

Mu minsi ishize havuzwe ko uyu muhanzi yaba ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi Dabijoux, ibintu byatumye hari abakeka ko Harmonize yaba ari i Kigali yaje kureba iyi nkumi gusa amakuru ahari avuga ko batarabonana.

Harmonize ubwo yogogaga mu mihanda ya kigali

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga