Haringingo Francis utarimo kwemerwa n’abafana ba Rayon Sports abakinnyi 11 arabanza mu kibuga batumye benshi bongera kumugarukaho

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis ushaka gukora ikintu gikomeye mu mikino y’igikombe cy’amahoro abakinnyi 11 arakoresha uyu munsi bateye ubwoba.

Harabura amasaha atari menshi cyane kugirango umukino utangire nkuko biteganyijwe. Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugera mu karere ka Huye aho igomba gukinira umukino wayo n’ikipe ya Mukura Victory Sports yabagoye cyane muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi bose umutoza yabajyanye mu karere ka Huye nubwo hari hajemo ikibazo gikomeye abakinnyi bakarwana mu myitozo ariko kugeza ubu amakuru dukura mu bajyanye n’ikipe I Huye baratubwira ko umwuka ari mwiza ntakibazo abakinnyi bameze neza.

Abakinnyi 11 umutoza araza gukoresha uyu munsi kandi bizeye gukora akantu

Mu izamu: Hategekimana Bonheur

Ba myugariro: Ndizeye Samuel, Mitima Issac, Ellie Ganijuru, Mucyo Didier Junior

Abo hagati: Rafael Osaluwe, Hertier Luvumbu Nzinga, Ngendahimana Eric

Ba rutahizamu: Willy Essomba Onana, Joachim Ojera, Moussa Essenu

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda