Hari umuyobozi wo mu karere ka Ruhango ufungiwe mu nzererezi

Mu karere ka Ruhango ,mu Murenge wa Kabagari, haravugwa inkuru ya SEDO w’ Akagari ka Bihembe ,umaze igihe kingana nk’ ukwezi mu kigo bafungiramo inzererezi, abahaye amakuru itangazamakuru bavuze ko uyu muyobozi  w’Akagari ka Bihembe Ndagijimana Marc   ko yafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nzeri 2024.

Amakuru kandi akomeza avuga  ko uyu mukozi akimara gufatwa yahise ajyanwa muri Transit Center iKebero iherereye mu Murenge wa Ntongwe,mu karere ka Ruhango.

Aba batanze amakuru bibaza impamvu n’amakosa  umukozi wa Leta yaba yarakoze atatuma ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.Umwe muri abo baturage yagize ati “Ntabwo duhakana ko yaba yarakoze amakosa, ariko abakoresha be bagombye kumwandikira agahanwa bikurikije amategeko agenga abakozi ba Leta.”Uyu akomeza avuga ko niba ari amakosa y’akazi ashinjwa yari kuba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB akagezwa imbere y’ubushinjacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari Ntivuguruzwa Emmanuel yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu nta SEDO bafite ufunze, usibye uwo bakurikiranyeho Imyitwarire idahwitse yo mu kazi.Gitifu avuga ko muri ayo makosa harimo kwiyandarika ku kazi, niyo makosa akurikiranyweho.Ati “Umukozi wese utarava mu kazi aba ari mu kazi.

Gusa nakubwira ko hari imyitwarire itari myiza Inzego zirimo kumukurikiranaho. Gitifu avuga ko atasobanuro mu buryo bwimbitse ibyaha akurikiranyweho usibye iyo myitwarire mibi.

Gusa hari abavuze ko Ndagijimana Marc yikundaga kunywa agasinda ari mu kazi, cyakora bakavuga ko kumufungira aho hantu batabyakira neza ndetse ko ari ukumukoza isoni mu bakozi bagenzi be, abaturage akemurira ibibazo ndetse n’abo mu muryango we.Nubwo Gitifu ateruye ngo yemeze amakuru y’ifungwa ry’uyu mukozi w’Akagari, ariko kugeza uyu munsi Ndagijimana Marc agifungiye muri Transit Center ya Ntongwe.

Abagiye batandukanye batunguwe no kubona umuyobozi afungiwe mu nzererezi ,bakavuga ko bino bidakwiye gufunga umuyobozi ahasanzwe hafungirwa inzererezi.

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.