Harasabwa ubutumire ku bitabira umugoroba wo gusezera bwanyuma Buravan, inkuru irambuye…

Umuryango wa Yvan Buravan watangaje gahunda y’ umugoroba wo kunamira no gusezera bwanyuma umuhanzi Yvan Buravan.

Kwitabira uyu mugoroba hashyizweho ubutumire mu rwego rwo kwirinda umuvundo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 nibwo haza kuba uyu mugoroba wo kunamira Yvana Buravan , uzabera mu ihema rinini rya Camp Kigali.

Uyu mugoroba uzarangwa n’igitaramo, ubuhamya bw’abo mu muryango n’inshuti za Buravan ndetse n’ijambo ry’imana. Kuri gahunda yatangajwe n’umuryango wa Yvan, uyu mugoroba uzatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe (17h00).

Mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abantu benshi bifuza kuzasezera kuri uyu muhanzi, hashyizweho ubutumire buri gutangwa n’abantu batandukanye. Ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 nibwo Buravan azasezerwaho bwanyuma ndetse anashyingurwe mu cyubahiro.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu