Hamenyekanye umurengera w’amafaranga Joachiam Ojera na Onana bahawe n’abafana ba Rayon Sports bibagirwa ko bafitiwe umushahara w’amezi 2 batarahembwa

 

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimishije abafana ku munsi w’ejo hashize bahawe amafaranga menshi cyane bibagirwa ko nta mushahara baheruka.

Muri uyu mukino Joachiam Ojera ukomoka mu gihugu cya Uganda ndetse na Leandre Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon bigaragaje cyane bishimisha abafana baza no kubakorera igikorwa abakunzi ba Rayon Sports bakunda gukorera umukinnyi wigaragaje.

Nyuma y’uyu mukino Onana na Joachiam Ojera, ubanza baba baziko abakunzi ba Rayon Sports baribubahe amafaranga bahise bazana Anvelope yo gushyiramo amafaranga maze abakunzi ba Rayon Sports babikora nkuko basanzwe babikora babanagira amafaranga batahana Anvelope yuzuye.

Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko amafaranga abakunzi ba Rayon Sports bahaye Leandre Willy Essomba Onana na Joachiam Ojera bagombaga kugabana ngo arenga ibihumbi 400 bivuze ko umwe yatwaye amafaranga atari munsi y’ibihumbi 200.

Abakunzi ba Rayon Sports iyo ikipe yabo itsinda usanga abakinnyi kubura amafaranga biba bigoye cyane ukurikije ukuntu abafana bangana ndetse nuko bakunda ikipe yabo mu gihe iba itsinda.

Umukino ukurikiyeho ikipe ya Rayon Sports igomba guhura na Gorilla FC mu mukino wa 28 wa Shampiyona uteganyijwe muri iyi wikendi, ikipe izatakaza amanota hagati ya Rayon Sport, APR FC ndetse na Kiyovu Sports izahita isigwa amanota nizizaba zatsinze.

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda