Hamenyekanye igihe umutoza mushya wa Rayon Sports azagerera mu Rwanda

Robertinho yumvikanye na Rayon Sports!

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, “Robertinho” uherutse gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe, aragera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane taliki 25 Nyakanga 2024.

Ni Robertinho wasinyiye kuzagaruka mu Rwanda by’umwihariko muri Rayon Sports dore ko ari we wagejeje iyi kipe muri ¼ cya CAF Confederations Cup muri 2018.

Uyu mukambwe w’imyaka 63 rero ategerejwe mu Rwanda aho agomba guhita atangira gukoresha iyi kipe imyitozo, cyane ko inamaze ibyumweru bisaga bitatu yaratangiye imyitozo ndetse kuri uyu wa Gatatu iza gukina umukino wa kabiri wa gishuti na Amagaju FC hitegurwa shampiyona itaha.

Robertinho yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, afasha Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, agera muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019 ari na cyo Rayon Sports iheruka.

Robertinho aragera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda