Bamwe mu bayobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Cameroun, FECAVOLLEY, bari gukorwaho iperereza ryimbitse bakurikiranweho gusambanya no gutera inda abakinnyi batanu bakinira Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu batarengeje imyaka 16 na 18.
Iperereza ryatangiye gukorwa nyuma y’aho umwe mu bakinnyi bakina mu Ikipe y’Igihugu Nkuru y’Abagore muri Cameroun yanditse ibaruwa ifunguye ashinja abarimo abayobozi ba ririya shyirahamwe rya Volleyball, avuga ko bo n’abarimo abatoza batandukanye b’Ikipe y’Igihugu basanzwe bakorerera abakinnyi b’abakobwa bakiri bato ihohoterwa no kubibasira.
Ikibazo cyarushijeho gufata intera ndende ubwo umunyamakuru w’imikino muri iki gihugu, Richard Naha yatangazaga ko nibura abakinnyi b’abakobwa batanu bari munsi y’imyaka y’ubukure batwite, ku mpamvu zifitanye isano na bamwe mu bayobozi bakuru ba federasiyo ya Volleyball.
Nyuma y’uko iki kibazo gisakuje cyane, iyi Federasiyo yasohoye itanganzo rihakana ko abayobozi bayo bakoze ibyo bashinjwa, bavuga ko ari ukubaharabika.
Ku ruhande rumwe Serge Abouem wongeye kwifashishwa nka perezida wa Federasiyo nyuma yo gusoza manda ye ya mbere, ahakana ibyo birego byose byo gusambanya abakinnyi, ahubwo akabihirikira kuri perezida mugenzi we Ballo Bourdane ufatwa na Minisiteri ya Siporo no ku rwego mpuzamahanga nka perezida wemewe.
Ku rundi ruhande perezida Bello Bourdane n’itsinda rye bavuga ko ibi ari uguharabika isura nziza yabo no gutesha agaciro imbaraga bashyira mu guteza imbere uyu mukino muri Cameroun.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Cameroon News Agency [CNA] cyandikira imbere muri Cameroun avuga télévision yitwa Equinox TV nyuma y’ibaruwa yanditswe na perezida Serge Abouem, yahise itumira mu kiganiro abakinnyi ba Volleyball barimo Marie Julia, Sandra Kenfack n’umutoza w’abatarengeje imyaka 19, Luc Marcel ndetse n’uw’abatarengeje imyaka 17, Joseph Liboire; gusa abo bakobwa bose bahakanye ko batwite.
Kuri ubu imiryango mpuzamahanga ireberera siporo mu bagore iri gufatanya n’inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri aba bose bashyirwa mu majwi. Ni mu gihe iyi miryango yagiye igaruka kenshi ko hakenewe uburyo buhamye bwo kurwanya ihohoterwa no kwibasira bikorerwa abakinnyi b’abagore by’umwihariko ku Mugabane wa Afurika.