Hamenyekanye abatoza 2 bahabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Rayon Sports kurusha abandi

Rayon Sports nyuma yo gutandukana n’umutoza YAMEN ZELFANi Umunya Tunisia, iri mu rugamba rwo gushakisha umutoza umusimbura.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko abagabo babiri bafite amamoko mu gihugu cy’Uburundi aribo bahabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Rayon Sports.

Abatoza bahabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Rayon Sports ni Haringingo Francis Christian Mbaya watozaga ikipe ya Rayon Sports umwaka ushize w’imikino. Haringingo mbere y’uko ava muri Rayon Sports yayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro ndetse acyura umwanya wa gatanu muri shampiyona.

Undi mutoza uvugwa mu ikipe ya Rayon Sports ni Niyongabo Amaris utoza ikipe y’Amagaju FC. Amaris nyuma yo kumara imikino 7 muri shampiyona y’uyu mwaka ataratakaza umukino, amakuru avuga ko Rayon Sports yamuhamagaye ikamubwira ko imwifuza.

Niyongabo Amaris umutoza w’Amagaju FC

Kuri ubu Murera iri gutozwa n’Umunya Mauritania Mohamed Wade udafite ibyangombwa byatuma arenza amezi atatu atoza ikipe mu cyiciro cya Mbere cy’umupira w’amagaru mu Rwanda.

Mu mikino ibiri Mohamed Wade amaze gutoza nyuma yaho YAMEN ZELFANi yatsinzemo umwe atsindwamo undi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda