Hamenyekanye abantu babiri bagambaniye Manzi Thierry bigatuma adasubira muri APR FC none akaba ari gutakambira Rayon Sports yavuyemo nabi

Myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, Manzi Thierry umaze iminsi nta kipe afite, bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports aherukamo ayihesha shampiyona ya 2018-19 ngo abe yayisubiramo.

Uyu musore uheruka gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc, n’ubundi mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira byavuzwe ko yegereye iyi kipe ngo abe yayijyamo ariko bitewe n’uburyo yayivuyemo akajya muri APR FC mukeba wa yo biranga

Amakuru avuga yongeye gukomanga muri iyi kipe ndetse na yo ikaba yatangiye kumutekerezaho kuko ifite ikibazo mu bwugarizi ni nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul agomba kubagwa akazagaruka mu kibuga byibuze bitari mbere yo muri Gashyantare 2023.

Gusa iyi kipe ikaba bivugwa ko ifite ihurizo rimwe kuko mu bakinnyi bandikishije basigaranye imyanya 2 gusa kandi bikaba bivugwa ko bamaze kumvikana na Luvumbu ndetse na Youssef ku buryo kugira ngo asinye byasaba ko umubare muri federasiyo bawongera cyangwa bakareka umwe muri aba bakinnyi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 ni bwo Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ya Dila Gori muri Georgia yari yagiyemo avuye muri APR FC, yahise asinyira FAR Rabat yo muri Maroc amezi 6.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka byarashobokaga ko Manzi Thierry asubira muri APR FC ariko bivugwa ko Mupenzi Eto’o afatanyije na Mohammed Adil Erradi babujije ubuyobozi bwa APR FC kumusinyisha, akaba ari nayo mpamvu nyamukuru igiye gutuma asubira muri Rayon Sports yavuyemo mu buryo butari bwiza.

Nyuma yo gusoza amezi 6, Manzi Thierry yasohowe ku rutonde rw’abakinnyi 8 iyi kipe itazakomezanya.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]