Hamenyekanye abakinnyi b’inkingi za mwamba muri Rayon Sports bashobora kwirukanwa bakajyana na Haringingo Francis wabagize ibitabashwa muri iyi kipe

Abakinnyi ba Rayon Sports batengushye cyane abafana nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC basuzuguwe cyane, hari abakinnyi bashobora kwirukanwa ndetse bakajyana n’umutoza Haringingo Francis utarimo kwishimirwa kuva yagera muri iyi kipe.

Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakiriye Gorilla FC kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium ariko uyu mukino ntabwo wayigendekeye neza yaje gusuzugurwa cyane itsindwa ibitego 3-1 mu mukino abakinnyi hafi ya bose bakinnye nk’abatazi ko bari mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Nyuma y’uyu mukino abafana byarababaje cyane ndetse bamwe banatangaza ko bakeneye abagabo bayoboye mbere Rayon Sports ngo kuko ntabwo Uwayezu Jean Fidel azigera abahesha igikombe mu gihe adashoboye kwirukana abakinnyi ndetse n’abatoza bananiwe gukora akazi kabo neza.

Umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis, nawe yagize agahinda gakomeye ndetse n’akazi ke kugeza ubu ashobora kugatakaza kuko biravugwa ko umwaka utaha umutoza urimo gutoza Mukura Victory Sports niwe uzaba ataza Rayon Sports. Amakuru KIGALI NEWS twamenye ni uko abakinnyi barimo Hakizimana Adolphe, Rwatubyaye Abdul ndetse n’abandi bakinnyi bamwe na bamwe bashobora kujyana n’uyu mutoza.

Igikomeje kuzamura ibi byose ni uko Haringingo Francis bamushinja gukoresha amarangamutima akanga gukinisha abakinnyi bamwe na bamwe Kandi bakomeye ariko bitewe n’amarangamutima ye ugasanga yanze kubakoresha ikipe ikagera naho itsindwa Kandi ubona ko yabigizemo uruhare.

Muri abo bakinnyi batanga urugero kuri Rwatubyaye Abdul ubona ko atarakira neza kandi Mitima Issac ameze neza hari icyo afasha kandi gikomeye, undi ni Hakizimana Adolphe uyu muzamu yafashije cyane iyi kipe ariko mu mikino imwe n’imwe bakamushinja ko agira ubwoba agatererana Rayon Sports kandi ari ho yabaga akenewe.

Ikipe ya Rayon Sports gutsindwa bitumye ihita isubira ku mwanya wa gatatu n’amanota 55 irushwa 5 na Kiyovu Sports iyoboye kugeza ubu nyuma yo gustinda Musanze FC bari bayiteze igitego 1-0, ikaba irushwa na APR FC amanota 2 kuko ifite amanota 57 nyuma yo gutsinda Espoir FC.

 

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda