Abagabo busa: Dore ahantu hatatu hatangaje umugore wawe aba yifuza ko wamukora ariko ntabikubwire

 

Kugirango umubano urusheho kuba mwiza ni byiza ko ubasha guhuza n’umugore wawe nk’uko abyifuza. Uzagira urugo rutemba amata n’ubuki gusa igihe uzaba uzi icyo gukora mu gihe cya ngombwa.

Abagabo bakunze gukomererwa no kuvumbura ibyo abagore babo bakunda kuko abagore badakunze kuvuga ibyo bashaka ndetse n’ibyo bifuza ko abagore babo babakorera.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibice 3 buri mugore wese aba yifuza ko umugabo we yakoraho ariko ntabimubwire:

Ibi bice nubikoraho buri munsi uzagera aho wumve uzi umugore wawe neza. Niwongera gusohokana n’umugore wawe uzite kuri ibi bice ugire icyo ukora ubundi wirebere.

1. Imisatsi: Birazwi ko umusatsi abagore bawuha agaciro cyane ndetse bawufata nk’igice kigaragaza uburanga bwabo kurusha ibindi. Ni yo mpamvu buri mugore wese aba yifuza ko umugabo we amukora mu musatsi.

Mubwire uburyo asa neza igihe yahinduye insokozo kandi umukore mu musatsi bizatuma yumva ko umwitayeho kandi ko uha agaciro umubiri we ndetse yumve ko uko ateye bigukurura.

2. Igihe ababara umugongo wo hasi: Iki ni igice cyegera ku kibuno. Ni ikindi gice abagore bakunda cyane kuko nacyo kigaragaza imiterere itandukanye n’iy’undi mugore. Gerageza rero use n’umukorera masaje(massage) bizamushimisha cyane.

3. Ubworo bw’ikirenge: Gukorakora mu bworo bw’ibirenge bye bituma yumva aruhutse kandi akumva agukunze cyane. Yumva ashimishijwe n’umuhate ugira kugirango umushimishe.

 

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.