Hamenyekanye abakinnyi batatu bakomeye ba APR FC bashobora kuzasezerwa bitewe n’uko ubushobozi bwabo bwanenzwe n’abatoza

Myugariro w’iburyo Ndayishimiye Dieudonne, rutahizamu Bizimana Yannick n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Nkundimana Fabio nibo bakinnyi bafite amanota macye mu mboni z’umutoza Ben Moussa.

Hashize ukwezi kurenga umutoza Ben Moussa ahawe inshingano zo kuba umutoza w’agateganyo wa APR FC nyuma y’uko Mohammed Adil Erradi ahagaritswe kubera imyitwarire mibi irimo iyo guteza umwuka mubi mu bakinnyi no gusuzugura ubuyobozi bw’ikipe.

Kuva Ben Moussa yatangira gutoza APR FC nk’umutoza mukuru ntabwo ari kwishimira umusaruro nkene w’abakinnyi batatu ari bo Bizimana Yannick, Nkundimana Fabio na Ndayishimiye Dieudonne bose bagifitiye iyi kipe amasezerano y’umwaka umwe n’igice.

Amakuru yizewe twamenye ni uko mu gihe aba bakinnyi bazaba bakomeje kugaragaza urwego rw’imikinire ruri hasi bashobora kuzerekwa umuryango ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye.

Ni kenshi umutoza Ben Moussa asaba aba bakinnyi gukora cyane bakazamura urwego rw’imikinire, gusa umunsi ku wundi barushaho gusubira inyuma ibi bikaba biri kubashyira mu mazi abira bishobora no kubaviramo kuzerekwa umuryango usohoka mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]