Hakizimana Muhadjiri yahawe urwamenyo nyuma yo kwivuga imyato mu buryo busekeje

Abanyamakuru batatu bakorera Radio 10, Hitimana Claude, Mugenzi Faustin na Uwizeyimana Sylvestre uzwi nka Wasili ntabwo bemeranya na Hakizimana Muhadjiri wavuze ko ari we wasabye ikipe ya Al Kholood yo muri Saudi Arabia.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na Al Kholood FC yari amazemo amezi atandatu yonyine maze agaruka mu ikipe ya Police FC ayisinyira amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Nyuma y’umukino wo ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, Police FC yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa, Hakizimana Muhadjiri yabwiye itangazamakuru ko atigeze yirukanwa muri Al Kholood FC kuko ari we wasabye iyi kipe kumurekura akigarukira mu Rwanda.

Abanyamakuru bakoze ikiganiro Urukiko rw’Imikino cyo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023 bavuze ko Muhadjiri Hakizimana ari kubeshya kuko bitashoboka ko umukinnyi yaba ahembwa neza anabona umwanya wo gukina ngo ahitemo gusesa amasezerano.

Hakizimana Muhadjiri avuga ko hari andi makipe yo hanze y’u Rwanda bari mu biganiro ku buryo mu mpeshyi y’uyu mwaka azahita asinyira imwe muri zo.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]