Hahiye; Umugabo urembeye mu bitaro yarongoye inkumi y’uburanga bitungura abatari bake bibaza icyo uwo mukobwa amuca

Bamwe bajya bavuga ko igihe uri mu bibazo aribwo koko ubona ko uwo mukundana agukunda koko kandi byuzuye ,ndetse abenshi nicyo gihe bafata umwanzuro wo kurushinga kuko uba ubonye neza ko ya ndahiro murahirira imbere y’abantu n’Imana yo kuzaba mu byiza no mu bibi koko izaba yuzuye.

Ibi nibyo byabaye k’umugabo wari umaze igihe akundana n’umukobwa ariko nyuma uyu mugabo akaza kurwara impyiko ,bikamuviramo kujya mu bitaro , ibi byatumye umukobwa bakundana ubwo amwisabira ko bashobora gukora ubukwe nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko atazigera amusiga kandi bazabana mu byiza no mu biibi.

Ibi byabereye mu gihugu cya Nigeria , mu mujyi wa Lagos mu bitaro bya Evercare hospital biherereye mu gace ka Lekki , , aho ibi bitaro byabifurije kugira urugo rwiza , ndetse banifuriza umugabo gukira vuba ,agasanga umugore we wemeye kubana nawe abona ko igihe icyo aricyo cyose yakwitaba Imana.

Mu mafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ,agaragaza uyu mugabo yicaye mu kagare n’umugore we amwicaye iruhande ndetse n’indi bicaye ku gitanda cyo kwa muganga, aho abantu benshi banyuzwe n’urukundo rwabo ndetse babifuriza kuzarambana.

Related posts

Mbere yo kujya mu rukundo banza urebe niba bino ubyujuje,utazisanga urimo kuririra mu myotsi

Urutegereje abakobwa bakunda kubenga kenshi mu rukundo

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo