Hahishuwe ibintu umusore akora maze abakobwa bakamwubaha kurushaho, bakamera nk’ ibibwana by’ ingurube by’ irukanka kuri nyina.

Ukunda gusanga abagabo cyangwa abasore barimo baraganira ukumva barimo kwijujutira abagore cyangwa abakobwa batandukanye ngo ntibabubaha ugasanga impamvu barimo kuzishakira ku gitsina gore.

Nyamara ukuri ni uko umuntu wese akubaha kuko witwara neza ugaharanira kubahwa kandi ibi ntibisaba amafaranga cyangwa ubuhanga buhanitse.

  • Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n’ubwo bamwe muri bo bigira nk’aho bitabafashe ho.Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y’abagore kuko bazi ko abagabo nk’aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

Niba uryama muri iyi position , ushobora guhura n’ ibibazo bikomeye. Dore icyo Impuguke zivuga.

Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n’umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

  • Ibitekerezo byagutse

Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w’umugore nta n’ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n’ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k’uwo ushaka.

  • Guhorana ibyishimo

Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n’ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n’umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire.Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y’umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

Related posts

Umukobwa nakubwira rimwe muri aya magambo uzamenye ko  yakubenze mu kinyabupfura

Abasore benshi bibwira ko amafaranga ariyo akurura abakobwa n’ abagore baribeshye , hari ikindi kibararura

Uburyo bwagufasha kugabanya uburakaru bw’ umukunzi wawe mu gihe wamuciye inyuma