Hadutse indwara irimo gutwara ubuzima bw’ abanyeshuri ku bwinshi. Inkuru irambuye..

Hadutse indwara itazwi , muri Komini ya Matete , mu ishuri rya Shekinah , muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , mu Mujyi wa Kinshasa, biravugwa ko hari abanyeshuri babiri bamaze iminsi bitabye Imana bazize iyo indwara itazwi.

Amakuru avuga ko abanyeshuri bayirwaye ari abo mu ishuri ryubatse mu gace ka Bonhomme ubu kamaze no gufungwa kuva mu cyumweru gishize nk’ uko abaganga bo mu gace ka Matete iyo ndwara itazwi ivugwamo babitangaje.

Ngo abapfuye ngo bagaragaza ibimenyetso bimwe , birimo kuribwa umutwe , mu muhogo mu ngingo , kugenda bimubangamiye no kunanirwa guhumeka rimwe na rimwe, umuto mu banyeshuri bitabye Imana afite imyaka icyenda , naho umukuru akagira imyaka 21 nk’ uko bitangazwa Papy Kabongi.

Umuganga mukuru kuri post de sante ya Matete yashimangiye ko abo banyeshuri 2 bavuye kwa muganga bakoherezwa mu rugo aho bakurikiranywa nabashinzwe kugorora imitsi bazwi nka kinésithérapeute, gusa ngo bagenzi babo bo baracyameze neza ugereranije n’abandi bivugwa ko barwaye.

Icyakora umukuru wa santere ya Matete yatangaje ko bakomeje gukurikirana abarwaye by’umwihariko bafatanije n’ibitaro byo muri ako gace.Abayobozi b’ibitaro basabye abaturage gutegereza ibisubizo by’ibizamini byoherejwe ku bitaro bikuru by’igihugu INRB mbere yo gutangaza ko agace kari mu kaga.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, nibwo umukuru w’ibitaro yasinye ku itangazo rihamagarira urubyiruko ruri munsi y’imyaka 20 rugaragaza ibimenyetso byavuzwe haruguru kuza kwipimisha.N’itangazo yasabye ko ryubahirizwa,bitaba ibyo abakongoman barugarizwa n’ibibazo byo mu buhumekero bidafitiwe ibisubizo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro