Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibihuha bya RDC ku myanzuro yafatiwe mu nama y’inyabutatu yo muri Angola.

Nyuma y’inama y’inyabutatu y’u Rwanda, RDC na Angola ubu urugamba rwakomereje mu itangazamakuru. Inkuru z’imyanzuro yafatiwe mu nama zikomeje kuvugwa mu buryo butandukanye kugeza n’aho Guverinoma y’u Rwanda yasabye RDC guhagarika gukomeza kuyobya abantu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yanditse kuri Twitter ye asaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kwirinda gukomeza kuyobya abantu igoreka imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda.

Kuva iyi nama yarangira tariki ya Gatandatu Nyakanga, imyanzuro yatangajwe n’impande zose irabusanye. RDC ni yo yabanje gushyira hanze imyanzuro, ivuga ko ibyemejwe bikubiye ahanini mu ngingimira zayo.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RDC rikijya hanze, abantu bamwe muri icyo gihugu batangiye kwandika kuri Twitter bati ‘ak’u Rwanda na Kagame kashobotse’.

Nyuma u Rwanda na Angola byatangaje imyanzuro ikubiye mu nyandiko isobanura inshingano za buri ruhande rurebwa n’ibibazo bya RDC mu gushakira amahoro akarere n’Uburasirazuba bwa RDC.

Ubutumwa bwa Biruta bugira buti: “Imyanzuro y’inama y’inyabutatu ya Luanda ni inyandiko isobanutse igaragaza inshingano n’ibigomba gukorwa n’impande zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa”.

“Nta mwanzuro wo guhagarika imirwano wigeze usinywa. Gukwiza ibihuha no kuyobya uburari bigamije gutesha agaciro intego zo gushakira amahoro RDC n’akarere”.

RDC yatangaje ko mu byo bemeranyije ko ari uko imirwano igomba guhita igaragara, M23 ikava no mu bice byose yari imaze igihe yarigaruriye.

Ni mu gihe nk’ingingo u Rwanda rwamurikiye muri iyi nama zishingiye ku bibazo rumaze imyaka irenga 20 ruvuga. Zirimo ko umutekano ku mipaka yarwo ugomba kuba nka makemwa, FDLR ishaka kuwungabanya ikarwanywa nk’umutwe w’iterabwoba.

Rwasabye ko uyu mutwe udakwiriye guhabwa ubufasha ubwo aribwo bwose ngo ube watera u Rwanda, kandi ko RDC idakwiye guhirahira ibirengaho ngo yemere ko FDLR itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.

Inyandiko ikubiyemo ibigomba gukorwa igaragaza ko FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho igomba kurwanywa kandi ihohoterwa n’imvugo zibiba urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda bikarwanywa.

Imitwe ishamikiye kuri FDLR yavuzwe muri iryo tangazo ni CNRD-FLN, RUD-Urunana, FPPH-Abajyarugamba, ifatwa nk’izingiro ry’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, ikaba inagira uruhare mu guteza umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu bikwiriye kuba ku isonga.

Indi ntambwe yatewe ni ijyanye no gucyura impunzi aho u Rwanda, RDC, ICGLR na HCR byahawe inshingano zo kubishyira mu bikorwa.

Ku ngingo ya M23, iyi nama yanzuye ko ibikorwa byose kuri uyu mutwe bigomba gushingira ku masezerano ya Nairobi.

Perezida w’u Rwanda muri ibi biganiro yashimangiye ko ikibazo cya M23 ari ikibazo cy’imbere mu gihugu gikwiriye gukemurwa mu buryo bwa Politiki.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika