Gutege ku mikino y’ amahirwe ‘Betting ‘ byahagaritswe mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga 2022, nibwo Minisiteri y’ ubucuruzi n’ inganda ifatanyije na Minisiteri ya Siporo bahagaritse by’ agategenyo igikorwa cyo gutege mu mikino y’ amahirwe ( Betting Odds) ku makipe yo mu Rwanda.

Impamvu ngo nuko amwe mu makipe yo mu Rwanda ashobora kwitsindisha hagamijwe inyungu cyangwa indonke ( match fixing).

Imikino yahagarikiwe gutege ni iy”amakipe yo mu kiciro cya Mbere n’ icya kabiri ndetse n’ amarushanwa y’ imikino y’ urubyiruko nk’ uko itangazo rya Minisiteri y’ Ubucuruzi n’ inganda rikomeza robisobanura.

Ibi bibaye ni nyuma y’ uko ibyo kwitsindisha bikomeje kugenda bigarukwaho n’ abatari bake bakurikiranira hafi ibya ruhago mu Rwanda , ko amwe mu makipe yo muri shampiyona yo mu Rwanda ashobora kuba yitsindisha hagamijwe inyungu runaka, zava ku mukinnyi umwe ku giti cye cyangwa ikipe yaganirijwe n’ indi ku ntego runaka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda