DR Congo: Umudepite yasabye ko abana biga mu mashuri yisumbuye bashyirwa mu gisirikare kugirango bahangane n’imitwe irimo M23

Umudepite mu nteko ishingamategeko ku rwego rw’intara muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatunguye abantu. Ghislain Mufunza Bayengo uheruka gutorwa mu Ntara ya Beni yasabye ko abanyeshuri bari mu myaka isoza amashuri yisumbuye bashyirwa mu gisirikare kugirango bahangane n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo irimo na M23.

Iyi ntumwa ya rubanda ibi yabisabye Perezida Felix Tchisekedi mu ibaruwa yamwandikiye. Yabwiye Perezida ko umwaka w’amashuri wa 2022 ufite abanyeshuri bari gusoza amashuri yisumbuye bagera ku bihumbi 900 kandi bahagije ngo batere ingabo za FARDC mu bitugu maze bahashye imitwe iteza umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki cyifuzo cya depite Ghislain Mafunza avuga ko cyatuma igihugu cyunguka abasirikare bagera kuri miliyoni ushyizemo n’abiga imyuga ndetse na Kaminuza, ndetse n’abakorerabushake ngo batozwa bagashyirwa mu ngabo, maze bagahashya umwanzi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hamaze iminsi hari imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC ndetse n’umutwe w’inyeshyamba wa M23. M23 byatangiye ifata umugi wa Bunagana ndetse ikomeza no kugenda yigarurira utundi duce two muri Kivu y’Amajyaruguru.

Related posts

Byakomeye RULINDO ,Meya w’ Akarere n’ u wari Gitifu  bikomeje kugorana

Donald Trump niwe wegukanye intsinzi yo kuyobora Amerika

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.