Gushaka uwo ukunda bingana no gushaka uruyovu mukigunda. hari urukundo ruza rumeze nk’ikibibi cyaje ku itama, urwo usabwa n’umukene utazabona.

Akenshi iyo tubonye ibintu bikaturenga, mbega tukabura amagambo yo kubisobanura usanga twabyise amayobera cyangwa amayobera Matagatifu. Sinzi wowe uko urabyita ariko nushake ubyite urukundo, Kuko urukundo rwo  ntirushobora gukuraho ibyo twita amahame. Burya Koko urukundo rw’ukuri rurenze amarangamutima. Ni kenshi ubona umuntu ukamukunda ariko nyamara ntibivuze kumbonaho ibyishimo ushaka, ikiza shyira amaso k’ugukunda. Usanga abenshi bibaza bati” Ese gukunda ugukunda ningombwa cyangwa ikiza ni ugukunda uwo nkunda’.’?

Muby’ukuri Jay Shetty na Shelton nabigiyeho byinshi mu rugendo rw’ubuzima. Mvuka nakuze mbona amagambo yabo yewe nkanagerageza kwisanisha na yo, gusa kuko nari nkiri umwana sinigeze menya neza ibyo bavugaga kugeza ubwo nkuze nkamenya neza ko urukundo rurenze amarangamutima twibwira.

Nagiye nkunda kuganira na Nyogokuru akampagura kenshi, umunsi umwe nibwo yaje kumbwira ati ”Mwana wanjye, kugira ngo mpure na Sogokuru wawe byamutwaye igihe kirekire rimwe na rimwe atakaza na duke yari afite kugira ngo agere ku mugore mwiza nkanjye wari ikizungerezi muri icyo gihe, bitari iby’ubu umbonye nshaje. Mwana wanjye namusanze ntacyo afite gusa yarankundaga ndetse akabinyuza muri duke yagiraga aho kubicisha mu magambo gusa. Mwana wanjye n’ubwo muri inshuti ibaze uti, Ese ni iki yamariye gifatika?”.

Nyuma y’ayo magambo Nyogokuru wanjye yaramaze kumbwira nange sinazuyaje naribabjije nti “Ese ubwo abakene bose bagira urukundo rw’ukuri? Ese umukene ni nde? Umukire we se ni nde?“ Ahari wasanga ntarinzi neza igisobanuro cy’ubukene navugaga muri icyo gihe cyangwa nabonaga. Ubukene buvugwa mu rukundo ntabwo ari ubukene bwo kutagira amafaranga n’ubwo nabyo birimo gake, ariko ubukire buvugwa ni ubwo kwemera guhara igiceri wari budodeshemo urukweto ngo ukunde umwereke urukundo.

Nawe mu rukundo rwawe, nugira amahirwe yo guhura n’uwo wagenewe byanga bikunze uzamubonaho ibi bintu, azatakaza buri kimwe, yewe azajya yumva yaguha n’ibyo yambaye gusa byangire muri ntibishoboka ariko ku bwe azabikuramo abiguhe.

Inkuru zitandukanye z’urukundo zijya zigira uruhare mukuyobora abandi mu rugendo rwo gukunda.

Umukobwa yakunzwe bidasanzwe gusa akundwa n’uwari udafite n’aho yishima uretse guhomba n’ifunguro rya nijoro akarimushyira. Lulu ntabwo yari yarigeze abibona kuva abayeho, gusa Lulu yari ategereje umusore yahoraga yitegereza buri munsi aho batuye.

Lulu nawe yari yarakunze umusore ndetse akagerageza no kumushyira ku karubanda avuga ati ”Inshuti yanjye magara, inshuti yanjye y’ibihe byose”. N’ubwo yavugaga ibi yabaga asa n’uri kugera ikirenge mu cya wa musore wacu wamukunze byo gupfa ndetse rimwe na rimwe akajya yemera guheba ifunguro agakora icyo yitaga kurwana ku rukundo rwe n’ubwo atabibonaga.

Nange ubwange nkimara kubona izo ngero nibutse Inama za nyogokuru wambwiye ati ”Mwana wanjye urukundo rurenze amarangamutima, uzamukunde nagukunda. Gusa musore wanjye menya ko ari wowe uzaba uwa mbere guhara buri kimwe kubera we”.

Nawe mukobwa burya umusore ukunda ntiwakamurutishike ugukunda. Abahanga mu mibanire basobanuye neza ko umuhungu atakaza 60% by’imbaraga ze mu gihe ari gushaka uwo bazabana kandi akabikora adateze kwishyuza, mu gihe uwo ukunda mukobwa atazatakaza na 5% by’ibye, kuko ntagukeneye ni wowe umukeneye kandi wowe mukobwa nubikora uzabaho wishinja icyaha n’amakosa wanze gukosora ubuzima bwawe bwose kandi ikibi kurushaho ni uko uwo atazagukunda nk’uko ubyifuza, niko kuri.

Nk’uko inkuru zitandukanye zifahsa abandi nawe iyi nkuru igufashe kumva neza ko muri wowe hari icyiza kirimo, wumve ko udakwiriye kubabaza ugukunda. Rekeraho gutegereza isura ikuri mu ntekerezo, fata akaboko uwo muntu ukuri hafi, umwe wakwemera no kwibura ku bwawe, genzura neza niba koko umutima we ukeye ku bwawe, umukunde koko. Ntabwo urukundo ari amarangamutima bivuze ko gukunda umuntu bidashingira ku isura ye, cyangwa kumwe muhura rimwe.

Ikigaragara ni uko burya urukundo rw’ukuri rudashingira ku bintu biragaragara ahubwo rushingira ku bintu bigaragara kandi rugakomezwa namwe ubwanyu mwembi hatabayemo ibya Karma. Iga kandi witondere kubabaza umuntu ugukunda by’ukuri kandi ndabizi neza ntarenze umwe kandi uramuzi.

Ibi ntibivuze ko hari icyo duhinduye kubyemezo byawe hoya!! Ahubwo  urukundo rwawe ni wowe uzarurwanirira, ibintu byose birashoboka, wowe ubwawe ihitiremo aheza ushaka kwerekeza umutima wawe ubundi uhahirimbanire kandi uharanire kuhagera.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi