Gitego yarahembwe, Mutsinzi ayobora Shampiyona! Abanyarwanda bakina hanze bahagaze bate?

Gitego Arthur wa AFC Leopards yegukanye Igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi [5] mu Gikombe cy'Igihugu, Mozzart Cup 2024!

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Gitego Arthur ukinira AFC Leopards yo muri Kenya yatowe nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Igihugu imbere muri Kenya, Mozzart Cup 2024 ndetse anegukana umwanya wa gatatu.

Nubwo Shampiyona nyinshi zarangiye, hari izigikomeje gukinwa zibarizwamo n’abakinnyi b’Abanyarwanda, ikaba ari yo mpamvu iyi nkuru igiye kugaruka ku uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye umukinnyi ku mukinnyi.

Abakina ku mugabane wa Afurika

Gitego Arthur [AFC Leopards, Kenya]

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024 ikipe ya AFC Leopards yo mu gihugu cya Kenya isanzwe ikinamo Gitego Arthur yatsinze ikipe ya Kariobangi Sharks ibitego 2-1 mu gushaka umwanya wa 3 w’igikombe cy’igihugu, Mozzart Cup 2024.

Wari umukino wa nyuma w’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino, aho rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose y’umukino. Gitego Arthur yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa aho yatsinze ibitego bitanu.

Niyonzima Haruna [Al Ta’awon, Libie]

Kuri uyu wa Kane w’icyumweru gishize ikipe ya Al Ta’awon SC yo muri Libie ikinamo Haruna Niyonzima yatsinzwe na Al Anwar ibitego 2-0 muri shampiyona mu mukino uyu mukinnyi w’Umunyarwanda atagaragayemo.

Kugera ubu iyi kipe ya Al Ta’awon SC kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu [5] muri iyi Shampiyona.

Abakina ku mugabane w’u Burayi

Bizimana Djihad [Kryvbas Kryvyi Rih, Ukraine]

Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere muri Ukraine ikinamo kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, kuwa Gatanu yatsinze FC Inhulets ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti utegura Shampiyona itaha.

Muri uyu mukino, Bizimana Djihad yari yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa. Kryvbas Kryvyi Rih izongers gukina undi mukino wa gicuti kuwa Gatandatu w’iki Cyumweru ihura n’iyitwa FC Dinamo București.

Mutsinzi Ange Jimmy [FK Jerv]

Ikipe ya FK Jerv yaMutsinzi Ange Jimmy mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvège yatsinze Notodden igitego 1-0.

Muri uyu mukino uyu myugariro w’Amavubi yari yabanje mu kibuga ndetse anawurangiza adasimbujwe. FK Jerv kuri ubu niyo iyoboye urutonde rw’iyi Shampiyona ikaba izasubira mu kibuga ikina na Sotra SK kuri taliki ya 16 z’uku kwezi.

Byiringiro Lague & Mukunzi Yannick [Sandvikens IF, Suède]

Muri Shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri mu gihugu cya Suède mu ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro League na Mukunzi Yannick, kuwa Gatandatu yatsinzwe na Degerfors ibitego 4-1, aho muri aba bakinnyi 2 b’Abanyarwanda nta n’umwe wabanjemo ndetse nta n’umwe wari ku ntebe y’abasimbura.

Kugera ubu, iyi kipe ya Sandvikens IF iri kumwanya wa 4 muri shampiyona ikazasubira mu kibuga taliki ya 13 z’uku kwezi ikina na Brage.

Rafaël York [Gefle IF, Suède]

Na none muri Shampiyona y’Ikiciro cya Kabiri muri Suède mu ikipe ya Gefle IF ikinamo Rafael York, kuwa Gatanu yanganyije na FC Brage ibitego 2-2, mu mukino uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi atagaragayemo bitewe n’ikibazo cy’imvune afite ariko biteganyijwe ko ku mukino ukurikiyeho azaba yagarutse.

Kugera ubu Ikipe ya Gefle IF kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga taliki ya 20 z’uku kwezi ikina na Trelleborg muri shampiyona.

Abakina ku mugabane wa Amerika 

Kwizera Jojea [Rhode Island, USA]

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kwizera Jojea yafashije ikipe ye ya Rhode Island FC kunyagira El Paso Locomotive FC ibitego 3-0 bituma yegera imbere ku rutonde rw’agateganyo.

Kwizera Jojea yakoze ibi ubwo hakomezaga imikino y’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Cyerekezo cy’u Burasirazuba [Conference].

Byatangiye ku munota wa 21 ubwo yatangaga umupira mwiza cyane kuri mugenzi we Albert Dikwa maze ahita afungura amazamu.

Nyuma y’iminota itanu yonyine, Jojea Kwizera amaze gucenga abakinnyi batandatu ba El Paso Locomotive FC yanditse igitego cya kabiri ku mupira yari yahawe na JJ Williams. Umukino wenda kurangira ku munota wa 90+1 Noah Fuson yarambitsemo agashyinguracumu ku mupira yari ahawe na Isaac Angking.

Gitego Arthur wa AFC Leopards yegukanye Igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi [5] mu Gikombe cy’Igihugu, Mozzart Cup 2024!

Related posts

Yakinnye CHAN, aza mu Ikipe y’umwaka, bamubatiza Thiago Silva: Hura na Omar Gningue utegerejwe muri Rayon Sports

Copa América 2024: Emiliano Martínez yongeye gutabara Messi ku bwa burembe, berekeza muri ½ [AMAFOTO]

Yazamuye abarimo Djabel na Ruboneka! Urwibutso rw’Umutoza Ntirenganya Jean De Dieu witabye Imana