EURO 2024: Espagne yahutaje Georgia isanga u Budage, u Bwongereza bubona itike ya ¼ bwaheze umwuka

Igitego cya Jude Bellingham cyarokoye Abongereza bari bagiye gusezerwa.

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yanyagiye iya Georgia ibitego 4-1 yerekeza muri ½ cy’Isi, mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yatsinze iya Slovakia ibitego 2-1 bisabye gukina iminota 30 y’inyongera, bwisanga buzahura n’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi.

Kuri iki Cyumweru taliki 30 Kamena 2024, mu gihugu cy’u Budage hakinwaga imikino ya ⅛ cy’irangiza mu mikino ya nyuma y’irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi, EURO 2024.

Nyuma y’umukino w’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza wabaye saa Kumi n’Ebyiri zuzuye, saa Tatu z’Ijoro hakinwaga umukino Espagne yakiriyemo Georgia kuri Stade Rheinenergie [Stadíon].

Ikipe y’igihugu ya Espagne yatangiye umukino ihererekanya umupira ndetse ari na ko igera imbere y’izamu nk’aho Pedri Gonzalez yarekuye ishoti ariko birangira umunyezamu arikuyemo.

Ikipe y’igihugu ya Georgia irahererekanyaga umupira cyane, bigeze ku munota wa 17 yaje kuwubona iwuzamukana yiruka uwitwa Kakabadze ahita awuhindurira imbere y’izamu bituma myugariro wa Espagne, Le Normand yitsinda ku gitutu yari ashyizweho na Khvicha Kvaratskhelia.

Nyuma yo gutungurwa Ikipe y’Igihugu ya Espagne yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura inabona uburyo nkaho Ku munota wa 34 uwitwa Marc Cucurella yarekuye ishoti riremeye ryashoboroga kugira icyo ribyara ariko birangira umunyezamu wa Georgia, Giorgi Mamardashvill arishyize muri koroneri.

Ku munota wa 41 uwitwa Rodri yatsinze igitego cyo kwishyura ku ishoti riremeye yararekuye inyuma y’urubuga rw’amahina ku mupira yarahawe na Nico Williams maze bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi y’ibihugu anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu ya Espagne yaje ikomeza gusatira ndetse yewe ntibyatwara iminota myinshi kugira ngo ibone igitego cya 2 gitsinzwe na Fabian Luiz ahawe umupira na Lamine Yamal.

Ikipe y’igihugu ya Georgia ikimira gutsindwa igitego cya 2 yabaye nkivuye mu mukino ikomeza kurushwa cyane. Bigeze ku munota wa 75 Nico Williams yateretsemo igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Fabian Luiz naho kuwa 83 Dani Olmo aza atsinda icya 4 ku mupira yarahawe na rutahizamu, Mikel Oyarzabal.

Umukino warangiye ikipe y’igihugu ya Espagne itsinze Georgia ibitego 4-1 ihita yerekeza muri ¼, ikaba izakina n’u Budage muri ¼.

Ku rundi ruhande u Bwongereza bwatsinze Ikipe y’Igihugu ya Slovaquie ibitego 2-1 [Bya Jude Bellingham (9+5) na Harry Kane (90+1 ET) mu gihe icya Slovaquie cyari cyagiyemo mbere gitsinzwe na Ivan Schranz], bituma u Bwongereza buzisobanura n’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi muri ¼ cy’irangiza.

Igitego cya Jude Bellingham cyarokoye Abongereza bari bagiye gusezerwa.
Espagne imaze kubona intsinzi 4/4 muri iyi mikino, izahura n’u Budage muri ¼ cy’irangiza!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda