Gisagara:Abahinga mu gishanga cy’Akanyaru bararira ayo kwarika ndetse n’igihombo cya miliyoni 80 Rwf nyuma yo konesherezwa na abo bita abakomeye.

Mu karere ka Gisagara abaturage bahinga mu gishanga cy’Akanyaru bararira ayo kwarika nyuma y’igihombo batewe n’inka z’abantu bivugwa ko bakomeye zonnye imyaka irimo ibishyimbo, ibijumba, umuceri na soya byari byarahinzwe kuri hegitare zisaga icyenda.

Inkuru mu mashusho

Abaturage bataka igihombo ni abibumbiye muri Koperative KOPRORIZ Akabogobogo bahinga mu gishanga gihana imbibi n’igihugu cy’abaturanyi cy’uburundi.

Bamwe mu bo twaganiriye na bo mu gahinda kenshi badutangarije ko mu kwezi gushize ari bwo izi nka z’abakomeye zatangiye kubonera. Umwe yagize ati “Ubu nta kintu na kimwe wagenda ngo uhasange, imvura igiye kugwa, twari twavuze ngo tuzasiga aho tuzatabira ibijumba ariko nta mugozi tuzigera tubona.”

Undi nawe yagize ati “Duherutse gukora ikintu kimeze nk’umukwabu, tugenda tuzizamuramo. Tuzizamuye, abo ku nzego aho ngaho, barongeye inka barazimanura. Baravuga ngo bagiye kuzikatira aho zizajya zirisha, uzajya yonerwa azajye ajya kurega.”

Undi kandi nawe yagize ati “Izo nka batubwira y’uko ari iza ruguru hariya, z’abakire, niba rero baraguze igishanga, mutuvuganire, batubwire niba igishanga bakidukuyemo, batumenyere n’ikintu tuzajya turya kuko aha hantu niho twakuraga icyo kurya, wahinga gaceri ukakabona,akajumba ukakabona.”

Undi nawe ati “Izo nka twumva ngo ni iz’abantu baturutse iyo za Muganza na Mugombwa.”

Mu kiganiro n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Habineza Jean Paul avuga ko ba nyir’izo nka bazizanye rwihishwa maze zikonera abaturage.

Mu magambo ye yagize ati “Twabimenye ko habayeho konesherezwa, Turabahana, aboneshereje abandi babishyure kandi twanabihanangirije ko ibyo atari byo, badakwiye koneshereza abandi, bakwiye gushaka ibyo kurya by’amatungo yabo kuko abandi nabo baba bahinze bakeneye umusaruro.”

Yakomeje kandi agira ati ‘Baduciye mu rihumye bazitwara nijoro ariko abo twabashije kumenyamo, batatu turabahana rwose.”

Aba bahinzi basanzwe bahinga ku buso bwa hegitare 500 bavuga ko ibyonwe bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3