Gicumbi: Inkuba yakubise abakinnyi 9 n’abatoza 3,umwe muri bo aba paralise

Ahagana saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu Tariki 13 Mutarama 2024, ubwo imvura yari irimo kugwa mu karere ka Gicumbi , inkuba yakubise abakinnyi 9 n’abatoza 3 ubwo bari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru w’abagore wahuzaga Rambura Junior Women Football Club yo mu karere ka Nyabihu n’Inyemera Junior W Fc y’i Gicumbi.

Amakuru kglnews yahawe n’abari bari ku kibuga avuga ko abo inkuba yakubise bahise bajyanwa ku Bitaro bya Byumba barimo kwitabwaho kuko Imana yakinze akaboko ntawigeze ahasiga ubuzima.

Umutoza D’Amour usanzwe utoza Tiger Fc y’i Gicumbi yavuze ko aba bakinnyi bakubiswe n’inkuba ubwo yaganiraga na kglnews.com

Yagize ati:”Abakinnyi bakinaga ni abato b’ikipe y’Inyemera maze inkuba iza gukubita Abakinnyi maze batwarwa ku bitaro bya Byumba niho bari gukurikiranirwa.”

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo babiri ba Rambura Junior WFC, babiri ba Inyemera junior WFC ndetse n’abatoza babiri.

Inkuba imaze iminsi ikubita abaturage mu mirenge itandukanye mu karere ka Gicumbi nk’aho Inkuba yakubise Iradukunda Jean de Dieu w’imyaka 10, ahita yitaba Imana, byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 2 Mutarama 2024, bibera mu Murenge wa Rushaki, Akagari ka Gitega mu Mudugudu wa Rubyiro.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com I Gicumbi

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.