Gicumbi Fc byayisabye koga magazi kugira ngo ibone amanota atatu.

Mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya Kabiri wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2024 ku kibuga cya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ikipe ya Gicumbi Fc yatsinze Akagera Fc ibitego 4-0.

Mu kibuga cyari kimeze nk’intabire,ikipe ya Gicumbi Fc yatangiye igorwa nacyo gusa nk’ikipe nayo ifite ikibuga kitameze neza yirwanyeho maze igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyaa 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Gicumbi Fc yagarukanye imbaraga maze ku munota wa 10 uwitwa Gasore Gerard bakunze kwita Hakim aha ibyishimo iyi kipe.

Ikipe y’Akagera Fc yakomeje gushaka uko yakwishyura cyane ko benshi bakekaga ko aka wa mugani ngo inkoko iri iwabo ishonda umukara gusa mu gihe yarwanaga no kwishyura icyo gitego ku munota wa 25 Uwitwa Hagenimana Erinest bakunze kwita Dadir yahise aterekamo igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari utewe na Jean Claude.

Nyuma yo kubona ibitego bibiri Gicumbi Fc yabonye ko ntawe utinya atarungurutse bakomeje gushaka ibitego maze ku munota wa 38 uwitwa Iradukunda Djafari yaje kubona igitego cya Gatatu nyuma yaho umuzamu w’Akagera arutse umupira warutewe n’ubundi na Dadiri.

Ku Munota hafi wa 40 ikipe ya Gicumbi Fc yabonye igitego cya Kane cyatsinzwe na Niyonkuru Sakade ku makosa y’umuzamu na none wasohotse yanga ko umupira ujya muri koroneri akaza kuwupapurwa akisanga agiye gutora umupira mu nshundura.

Umutoza wa Gicumbi Fc Ngabire Said Marcus

Nyuma y’umukino umutoza wa Gicumbi Fc Ingabire Saidi Marcus yavuze ko amanota atatu babonye ari ingenzi kuko ngo bari bayakeneye.

Yagize ati:”Mbere na mbere ndashima Imana kuba tubonye amanota atatu kuko twari tuyakeneye cyane.Twatangiye shampiyona nabi bityo dushaka kubona amanota muri iyi mikino yo kwishyura.”

Akomeza avuga ko nubwo batsinze iyi kipe yo mu karere ka Gicumbi yari ifite ibibazo gusa biri kugenda bikemuka.

Ati:”Twatangiye dufite ibibazo ariko kuri ubu biri kugenda bikemuka,turacyafite imyanya yo kongeramo kuko wabonyeko tugifite abakinnyi bacye,dusigaranye imyanya itanu yo kongeramo.”

Umutoza wa Akagera Fc nyuma yo gutsindwa 4-0

Nyuma yo gutakaza umukino Sinamenye Donatien,umutoza wa Akagera Fc yavuze ko ikipe ya Gicumbi Fc yabarushije imyiteguro.

Ati:”Ikipe yaturushije kwitegura kandi iyo ikipe ikurusha iragutsinda gusa ntabwo twacika intege kuko haracyari kare ngira ngo nk’uko mubizi twatangiye neza ariko tugenda dusubira inyuma,icyo tugiye gukora n’ukuganiriza abakinnyi.”

Dukuzimana Antoine uzwi ku izina rya Birabakoraho umunyamabanga wa Gicumbi Fc asanga ubuyobozi bw’Akarere bubongereye ubushobozi iyi kipe ntacyo itakora kuko ngo ishoboye.

Ati:”Icyo twasaba Akarere n’ukudushyigikira bakatwongera ubufasha kuko Urabona ko rwose ikipe ishoboye.Nibwo tukiyitangira kuko bitewe n’ibyabaye umwaka ushize ubwo twakinaga na Gorilla twahise twicara nka komite turavuga ngo reka twubake ikipe bundi bushya,Urabona ko aba bana batanga ikizere.”

Ikipe ya Gicumbi Fc iri mu itsinda rya mbere aho kuri ubu intego yabo Ari ukubanza kubaka iyi kipe.Nyuma y’umukino abakinnyi bemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 ku mukino ukurikiyeho.

Birabakoraho umuvugizi w’ Ikipe ya Gicumbi Fc.

Abakinnyi ba Gicumbi Fc bishimira intsinzi

 

Noheri ati sinacika intege nzayigwa inyuma

 

Stade ya Rwinkwavu yari yuzuye byasabaga kwibira nko muri Muhazi

 

Abafana ba Akagera bari bitabiriye Ari benshi nuko bataha bimyiza imoso

Ivan Damascene Iradukunda kglnwws.com I Kayonza

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda