Nyuma yuko imirwano yongeye gusubukurwa hagati ya M23 n’ingabo za Leta FARDC, umuyobozi wa M23 mubyagisirikare General Sultan Makenga, yaburiye abatuye umujyi wa Goma ko nubwo babona imiriro itari yatangira kurekurwa ariko ko nabo igihe kigeze bagasogongera kugikombe abatuye imijyi ya Bunagana na Rutshuru banywereyeho.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Gomanews24 dukesha ayamakuru, uyumugabo yatangaje ko ntacyo guhisha gihari, yagize ati” Ntacyo guhisha gihari, ibyo turi kurwanira ni uburenganizra bwacu twambuwe. aho kubuhabwa, turi guhabwa andi mahirwe yo gufata ibirenze ibyo dukeneye, ntidushaka kubabeshya ariko twiyemeje gutanga ubuzima bwacu kubw’uburenganzira bw’abanyantegenke bacu. rero goma niyo dukurikijeho.”
Ubwo yatangaza ga ibi byose, umunyamakuru yamubajije niba ntagahunda yo kuba basaba leta ko baganira maze uyumugabo asubiza ko basabye leta kenshi gashoboka ko yabaha uburenganzira bakwiriye ariko leta ikomeza kubifata nk’imikino cyane kugeza nubwo yise aba barwanyi ko ari ibyiheba ndetse bakaba batangaza ko aricyo kintu gikomeye cyababaje ndetse bakaba biteguye igishoboka cyose kugirango bagere kuntego yabo.
Uyumugabo uzwiho ubuhanga budasanzwe kurugamba, yongeye no kwibutsa abatuye muduce twa Goma ko intego yabo atari uguhohotera abaturage nkuko bo babitekereza ngo cyangwa nkuko babimenyerejwe, uyumugabo yasabye abatuye muri uyumujyi kubaza bagenzi babo batuye muduce twa Bunagana uko babayeho muminsi ishize ngo kuko aribyo bigiye guhindukirira i Goma .
Nubwo atigeze atangaza igihe bazaba bamaze gufata uyumujyi wa Goma, ariko yatangaje ko ibyo bateguye bimeze neza ngo kandi umusirikare wa FARDC utazemera kuva munzira azhura nakaga gakomeye kuburyo ngo abaguye mumirwano yambere bashobora kwikuba inshuro zirenga 10 mugihe batahabwa ibyo bagombwa mumaguru mashya.
Nkwibutse ko kurubu urugamba rukomeje ndetse abarwanyi ba M23 batangaza ko ntakibazo na kimwe bafite ndetse bari kurugamba neza kuburyo bo kubwabo bemeza ko uru rugamba bazarutsinda ko ndetse baniteguye kuba biteguye kuba bafata n’igihugu cyose mugihe gito kandi basezeranya abatuye igihugu ko mugihe baba bagifashe ntawuzigera abyicuza.