Gatsibo: Umwana yabanje gukubita nyina yikuza se umubyara yifashishije agafuni ahita amuhitana

 

Pascal ukurikiranyweho kwica papa we umubyara asanzwe atuye mu mudugudu wa Rebero, mu kagari ka Marimba mu murenge wa Kabarore wo mu Karere ka Gatsibo, yabanje gukubita umugore nyuma akurikizaho nyina umubyara ngo ageze kuri se umubyara we amwica urw’agashinyaguro.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Marimba yahamije aya makuru vuga ko ibi byabaye mu ijoro ryacyeye mu masaha ya saa sita z’ijoro Aho ngo yaramaze gukubitagura umugore we babana nyuma akajya mu rugo iwabo kwa se atwayeyo n’akana k’amezi agera mu icyenda bari bafite nyuma yagerayo akihutira guhondagura ababyeyi be Bose ahereye kuri Nyina agasoreza kuri se umubyara bigaragara ko yamunogeje akoresheje agafuni nkuko byatangajwe na Gitifu w’akagari ka Marimba Renzaho Tharicisse.

Mu bufatanye n’abaturage ndetse n’inzego zibanze uyu wakoze ibi yahise afatwa atabwa muri yombi naho umurambo wa Nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzumwa nyuma y’igihe gito uvanyweyo uhita ushyingurwa n’abaturage.

Uyu Pascal wakoze ibi ngo yakomerekeje n’abandi benshi baje bamugana mu gihe batabaraga uyu musaza n’ubundi byaje kurangira umuhungu we amukuyemo Umwuka.

Nk’uko byavuzwe na benshi batuye muri aka gace, uyu Pascal ngo nta kibazo na kimwe cyangwa amakimbirane yarafitanye n’ababyeyi be ibi byatumye benshi basigarana urujijo kuri iki kibazo

Related posts

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.