Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022, hagati ya saa kumi ( 16: 00′) na saa kumi n’ imwe ( 17: 00′) z’ umugoroba , nibwo abantu batigeze bamenyekana , bakekwa ko ari amabandi baje kuri moto biyita Abapolisi bakorana n’ ikigo cy’ Igihugu cy’ Imisoro n’ amahoro ( RRA) , barashe abaturage babiri bo mu Murenge wa Nyagihanga wo mu Karere ka Gatsibo , gusa ntawahasize ubuzima , ababikoze bahita bacika kugeza ubu ntabwo baraboneka.
Bamwe mu baturage baganiriye n’ Umunyamakuru wa Radio/ TV 10 batangaje ko abantu baje kuri moto , biyitaga Abapolisi bakorana na RRA , binjira muri butiki y’ umucuruzi bakunze kwita Kadogo bavuga ko bagiye gusakamo magendu , basangamo amacupa ane y’ amavuta ya MOVIT bahita bamwuriza moto ngo bajye kumufunga.
Amakuru avuga ko ubwo bashakaga kujyana uyu mucuruzi , bamwe mu baturage biganjemo Abamotari babirutseho kuko bahise bakeka ko atari Abapolisi , ari na bwo bahise barasa abo baturage babiri, ngo ab’ abaturage bahise bahamagara kuri Polisi ya Gicumbi na Gatsibo bababaza niba hari Abapolisi bohereje Nyagihanga , b’ababwira ko ntabo.
Abaturage barashwe bahise bihutanwa kwa muganga mu Bitaro bya Ngarama kuko umwe isasu ryari rikimurimo , batangira kuvurwa n’ abaganga bo kuri ibyo Bitaro.
Aba bantu babiri barimo uwarashwe mu rukenyerero hejuru gato y’ impyiko n’ undi warashwe mu itako , nubwo bakomeretse cyane ndetse bakaba bavuye amaraso menshi , ariko abaganga bavuga ko hari amahirwe menshi ko bazakira
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye RADIOTV10 ko Polisi y’ igihuhu igiye gukirikirana iki kibazo.
Ifoto yakoreshejwe haruguru igaragaza tumwe mu duce two mu Karere ka Gatsibo.