Gasabo: Icyafashije inzego kumenya ibyumvikanamo amahano akekwa ku babyeyi bakoreye  uwo bibyariye

Mu Kagari ka Kibenga, mu Murenge wa Rutunga, Akarere ka Gasabo hari ababyeyi baraye batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo bakamuta mu bwiherero.Bikekwa ko bamutaye mu bwiherero ngo bazibanganye ibimenyetso.

Abagenzacyaha babataye muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza kubera ibyo bakekwaho.

Bagenzi bacu ba BTN bavuga ko mu gihe gito gishize, umugabo witwa Ngendahimana yarwanye n’umugore we biturutse ku makimbirane yo mu muryango, hanyuma umujinya utuma umugore ajugunyira umugabo umwana wabo w’amezi abiri undi ntiyamusama umwana yikubita hasi arapfa.

Abaturage bavuga ko ayo makuru yaje kumenyekana ubwo umugore yazaga mu itsinda adafite umwana kandi yari amaze amezi abiri abyaye bagenzi be bamubaza aho yamusize.

Undi yabasubije ko umwana yapfuye ndetse ko we n’umugabo we bamujugunye mu bwiherero buri hafi y’aho batuye.

Umuturage yabwiye itangazamakuru ati: “ Yaje mu itsinda adafite umwana we tumubajije atubwira ko yapfuye bidutera urujijo dukomeza kumubaza twanamushyikirije ubuyobozi nyuma arabyemera”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibenga, Jean Baptiste Dusengimana nawe yemeza ayo makuru, akavuga ko byamenyekanye ari uko umugore aje mu itsinda bamubaza aho umwana we ari agasubiza ko yariwe n’igisimba.

Gitifu asaba buri wese kwirinda amakimbirane ndetse n’aho agaragaye abayafite bakagana ubuyobozi kugira ngo bagirwe inama zo kongera kubaka umubano mwiza.

Abakekwaho ubwo bwicanyi barafashwe, ubu bari kuri Station ya RIB mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo.

Ubwo inzego zajyaga gufata umugabo w’uwo mugore yarazibonye yiruka agana mu Kiyaga cya Muhazi ngo yiyahure ariko afatwa ataragwamo.

Related posts

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.