Gahunda y’uko amakipe azahura muri shampiyona y’u Rwanda ya 2023-2024 yamaze gushyirwa hanze (mu bagabo)

Ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru mu nshingano mu Rwanda FERWAFA ryasohoye gahunda ya shampiyona y’umwaka utaha w’imikino hano mu Rwanda wa 2023-2024.

Shampiyona izatangira kuva ku itariki 18 Kanama 2023 naho iminsi 15 ya mbere izarangira mu kwezi kwa 12 Ku itariki 10. Muri rusange umunsi was mbere dore uko upanze, Ku itariki,

18 Kanama Gasogi united izakira Rayon Sports kuri Kigali Pele stadium I Saa 19H00.

20 Kanama Étoile de l’Est izakira Musanze FC Kuri Ngoma stadium i Saa 15H00.

Amagaju azakira Mukura VSL kuri Huye stadium i Saa 15H00.

Kiyovu Sports izakina na Muhazi United kuri Kigali Pele stadium i Saa 18H00.

Etincelles FC izakira Gorilla FC Ku Muganda stadium i Saa 15H00.

Police FC izakira Sunrise FC Kuri Kigali Pele stadium i Saa 15H00.

21 Kanama As Kigali izakira Bugesera FC Kuri Kigali Pele stadium i Saa 15H00.

Umukino wa APR FC na Marine wasubitswe bitewe n’uko APR FC izaba iri mu mikino ny’Afurika.

Umukino wa APR FC na Rayon sports uzaba Ku munsi wa 9 wa shampiyona hazaba ari Ku itariki 29 Ukwakira 2023 APR FC niyo izaba yawakiriye. Kiyovu Sports na Rayon sports zizakina na ku munsi wa 15 wa shampiyona hazaba ari Ku itariki 10 ukuboza 2023, Rayon Sports niyo izaba yakiriye.

Amafoto Yuko imikino yose uko ari 15 ibanza ipanze.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda