FIFA yamaze gutangaza umukino wambere Umunyarwandakazi Salina Mukansanga azasifura mu gikombe cy’isi

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2020 haratangira irushanwa ry’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Kuri ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ryamaze gushyira hanze urutonde rw’abasifuzi bazasifura imikino y’amatsinda muri iki gikombe cy’isi.

Umunyarwandakazi rukumbi uzasifura mu gikombe cy’isi, Salina Mukansanga, umukino we wambere asazifura ni umukino uteganyijwe tariki ya 20 Ugushyingo 2022, uzahuza France na Australia.

Salima Mukansanga ari mu bagore batatu mu basifuzi 36 bazasifura igikombe cy’isi. Abandi bagore barimo Umufaransa Stéphanie Frappart ndetse n’Umuyapani Yoshimi Yamashita .

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]