FERWAFA yigije inyuma imikino irimo uwa Rayon Sports n’uwa APR FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryimuye umukino uzahuza Etincelles FC na Rayon Sports muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino w’umunsi wa 13 wari uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022 ku isaha ya Saa Kumi n’Ebyiri n’igice ukabera kuri Stade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’i Burengerazuba.

Kubera ko muri Stade Umuganda nta matara arimo uyu mukino ntabwo ukibaye ku wa Gatandatu nijoro ahubwo wimuriwe ku Cyumweru Saa Cyenda z’amanywa.

Kuba umukino wa Rayon Sports na Etincelles FC wimuriwe ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza byatumye n’umukino wa Rutsiro FC na APR FC wimurwa uva ku Cyumweru ushyirwa ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]