FERWAFA yaciye impaka ica amarenga ko Rayon Sports itari mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona

Imikino y’amakipe ahataniye Igikombe cya Shampiyona n’arwana no kutamanuka yashyizwe ku masaha amwe mu ngengabihe nshya igaragaza uko iminsi itandatu isoza izakinwa kugeza mu mpera za Giciurasi 2023.

Shampiyona y’u Rwanda izongera gukinwa mu mpera z’icyumweru, nyuma y’iminsi 14 itaba kubera Abanyarwanda n’Isi yose bari mu Cyumweru cy’Icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Isubikwa rya Shampiyona ryaje hari amakipe ari mu myanya iyiha amahirwe yo kwegukana igikombe, andi arwana inkundura yo kudatakaza umwanya mu Cyiciro cya Mbere.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira hanze ingengabihe ivuguruye, yerekeye iminsi itandatu ya nyuma ya Shampiyona. Iteganya ko imikino y’amakipe ari mu myanya imwe (imbere cyangwa inyuma) akinira amasaha amwe.

Iyi ngengabihe iriho iminsi itanu isigaje gukinwa ndetse n’Umunsi wa 24 wa Shampiyona, wagombaga gukinwa hagati ya tariki ya 17 na 18 Werurwe 2023, ariko usubikwa kubera umwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Umunsi wa 25 wasize APR FC iyoboye urutonde n’amanota 52, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite 50. Ni intekerezo zigoye ku mufana wa Murera wumva ko amanota atandatu irushwa n’ikipe ya mbere atayishyira ku mwanya uhatanira igikombe.

Ibi bituruka ku kuba ku ngengabihe yasohotse, ku Munsi wa 26, ikipe zihataniye Igikombe cya Shampiyona zizakina tariki ya 15 Mata, mu gihe Rayon Sports izakina nyuma yazo tariki 16 Mata 2023.

Icyo gihe, APR FC izakira Gasogi United mu Bugesera, Kiyovu Sports yakire AS Kigali i Muhanga ku wa Gatandatu, mu gihe Rayon Sports izakirwa na Bugesera FC bukeye bwaho.

Ku Munsi wa 27 kandi, amakipe ahatanira igikombe azakina tariki ya 29 Mata mu gihe Rayon Sports izakirwa na Espoir FC ku wa 30 Mata 2023.

Kuri iyi nshuro, Kiyovu Sports izaba yakiriye Mukura VS i Muhanga mu gihe APR FC izakira AS Kigali.

Ikibazo cyabaye ibibuga?

Ukurikije uburyo imikino y’Umunsi wa 26 wa Shampiyona iteye, birigaraza ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagowe no guhuza amasaha n’ibibuga amakipe azakiniraho.

Ibi byatumye umukino wa APR FC n’uwa Kiyovu Sports ishyirwa ku isaha imwe dore ko amakipe yombi atandukanywa n’amanota abiri gusa.

Rayon Sports irushwa amanota atandatu na APR FC, na yo yakabaye ikinira rimwe n’aya makipe ayiri imbere, ariko ikibuga izakirirwaho na Bugesera FC, ni cyo Ikipe y’Ingabo izaba iri gukiniraho na Gasogi United.

Kugira ngo imikino yose y’aya makipe atatu ari imbere ibere umunsi umwe ndetse ku masaha amwe, byari gusaba ko APR FC yakirira i Huye nk’uko byagenze ku wa 12 Gashyantare ikina na Rayon Sports.

Icyo gihe, umukino wa Mukura VS wari gukurwa ku Cyumweru, ugashyirwa ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023.

Iki kibazo cy’ibibuga ni cyo cyatumye ku Munsi wa 24, Police FC izakirira APR FC mu Bugesera, nyamara isanzwe yakirira i Muhanga aho Kiyovu Sports izaba iri gukinira na Gorilla FC saa Cyenda zo ku wa 22 Mata 2023.

Ku munsi wa 27 wa Shampiyona, ntihagaragara neza impamvu FERWAFA yahisemo ko Espoir FC yakira umukino tariki ya 30 Mata kandi andi makipe ahanganye na Gikundiro azakina ku munsi wabanje.

Espoir FC irasa n’aho ntacyo igiharanira muri uyu mwaka w’imikino ndetse amahirwe menshi ni uko izamanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ahubwo hasigaye ikibazo cy’igihe.

Uko amakipe azahura ku Munsi wa 26 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Mata 2023

∆ Gorilla FC vs Etincelles (Bugesera, 12:30)

∆ APR FC vs Gasogi United (Bugesera, 15:00)

∆ Kiyovu Sports vs AS Kigali (Muhanga, 15:00)

∆ Rwamagana City FC vs Musanze FC (Ngoma, 15:00)

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Mata 2023

∆ Espoir FC vs Sunrise FC (Rusizi, 15:00)

∆ Mukura VS vs Marines FC (Huye, 15:00)

∆ Police FC vs Rutsiro FC (Muhanga, 15:00)

∆ Bugesera FC vs Rayon Sports (Bugesera, 15:00)

Ivomo : IGIHE

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda