Nkurunziza Jean Paul wari umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze kubwira komite nyobozi bakoranaga ko yabaye ahagaritse imirimo yo kuba umuvugizi w’iyi kipe kubera guhora asobanura ibintu na we atazi aho byavugiwe.
Mubyukuri N’ubwo ubuyobozi bw’iyi kipe nta kintu burabivugaho, amakuru agera ku kinyamakuru kglnews ahamya ko yamaze kumenyesha abo bakoranaga barimo na Uwayezu jean fidel ko yabaye ahagaritse imirimo ye n’ubwo ataratanga ibaruwa y’ubwegure bwe.
Amakuru kglnews ikesha umwe mu nshuti z’uyu musore ni uko yari amaze iminsi afite iyo gahunda bitewe n’imikoranire ye nabayobozi bama fun club itarimyiza aho bafataga imyanzuro ku giti cyabo batagishije inama komite nyobozi ye byose bikagaruka ku mutwe wa Jean Paul wari umuvugizi asabwa kubisobanura mu itangazamakuru.
Ibi si ubwambere byaba bivuzwe kuko no kungoma ya saddate byaravuzwe cyane aho byavugwaga ko batarikumvikana kumyanzuro yikipe aho jean paul icyo gihe Yagize ati“erega ntabwo ibintu byari bikimeze neza hagati ye na Sadate, urabona ariya mabaruwa yose Sadate yandikaga Jean Paul na we yajyaga kubona akabona arasohotse, rero abantu ni we bahamagaragara bamubaza, uko rero kuza ibintu bimwitura ku mutwe atazi aho byavugiwe kandi agomba kubisobanura, ni kimwe mu byatumye atekereza kuba yakwegura. ISIMBI yagerageje kuvugisha Jean Paul Nkurunziza kugira ngo yemeze aya makuru ariko ntibyashoboka kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.
Muri Nyakanga 2019, ubwo Munyakazi Sadate yari amaze gutorwa yatangaje ko Jean Nkurunziza ari we muvugizi w’iyi kipe, kugeza nubu akaba atarasimburwa ariko kuri ubu bamwe bati akaba asezeye nyuma y’imyaka 3 n’amezi 10 agiriwe icyizere.