EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yerekeje muri ½ cy’irangiza muri EURO 2024 nyuma yo gutsinda Portugal ya Cristiano Ronaldo na Pepe bakinaga iri rushanwa ku nshuro ya nyuma kuri za penaliti 5-3 [0-0], ihita isanga Espagne yamaze gusezerera u Budage.

Wari umukino wa ¼ cy’irangiza mu Irushanwa rihuza Amakipe y’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi, EURO 2024 wabereye mu mujyi wa Hambourg kuri Stade Volksparkstadion, uyoborwa n’umusifuzi w’Umwongereza, Michael Oliver kuva saa Tatu z’ijoro.

Ikipe y’Igihugu ya Portugal yatangiye umukino iri hejuru ugereranyije n’u Bufaransa binyuze mu barimo Bruno Fernandes, Rafael Leao na Cristiano Ronaldo w’imyaka 39 y’amavuko babonaga amahirwe imbere y’izamu dore ko kugera ku munota wa 19 iyi kipe ifite umurwa mukuru, Lisbon yari imaze kubona koruneri 4 zose, icyakora ntibabasha kuzibyaza umusaruro.

N’ubwo umukino wagiye urangwa n’umuvuduko wo hejuru, ntabwo amakipe yombi yasatiranye ku buryo bufatika dore ko u Bufaransa bwarangije igice cya mbere buteye ishoti rimwe, Portugal ntiyagira iryo itera, mu gihe amashoti yaganaga hanze ari 1-1 ku mpande zombie.

Igice cya kabiri cyatangiye u Bufaransa busa n’ubwiminjiriyemo agafu, icyakora abasore ba Roberto Martinez utoza Portugal nka Bruno, Bernardo, Cancelo na Leao bakomeje kuganza ku kijyanye no kwiharira umupira nk’ubugeni bumva kurenza ibindi byose.

Ku munota wa 62, Portugal yazamutse mu gikundi muriro cyayobowe na Rafael Leao ku ruhande rw’ibumoso, agaruye umupira mu rubuga rw’amahina Vitor Ferreira Vitinha atermo umunyezamu Mike Maignan zrzrokora, na Cristiano Ronaldo asonzemo umuyezamu akomeza kuba ibamba.

Ku munota wa 65, Randal Kolo Muani yashoboraga kutsindira u Bufaransa igitego cya mbere nyuma yo kwisanga arebana n’izamu ariko myugariro Ruben Dias akawohereza muri Koruneri, itagize ikiyivamo.

Kuva Ousamane Dembele yinjiye mu kibuga asimbuye Antoine Geizmann, u Bufaransa bwakomeje kujya bunyuzamo bukazamuka mu buryo buteye ubwo busatira izamu rya Portugal nko ku munota wa 72 ubwo yateraga ishoti riremereye ariko rigakora ku mutambiko w’izamu rikarengera hanze.

Ku munota wa 74, Bruno Fernades na Joao Cancelo bahaye umwanya Francesco Conseicao na Nelson Semedo ku ruhande rwa Portugal, mbere y’uko Umufaransa, Randal Kolo Muani aha umwanya Marcus Thuram ku munota wa 85.

Ku munota wa 90, nyuma y’uburyo bukomeye bwahushijwe na Bernado Silva myugariro William Saliba agatabara, u Bufaransa na bwo bwugarije izamu rya Portugal icyakora birangira Mbappe ateye umupira hejuru y’izamu. Nyuma y’iminota 3 y’inyongera ku minota isanzwe y’umukino, Umusifuzi Michael Oliver yanzuye ko umukino ukomereza mu minota 30 y’inyongera izwi nka “Extra Time”.

Agace ka mbere k’iminota 30 y’inyongera kamaze kurangira bikiri 0-0, umutoza Didier Deschamps yafashe umwanzuro wo gukura Mbappe mu kibuga nyuma yo gutonekara ku zuru asanganweho imvune, maze asimbuzwa Bradley Barcola.

Ku munota w’119, Ikipe y’Igihugu ya Portugal yashobora kubona igitego kiyihesha itike nyumayo kuzamukana umupira bihuta ariko Bernardo Silva yaha Nuno Mendes umupira akawutera gake cyane umunyezamu Mike Maignan akawufata neza, umukino uhita unarangira bikiri 0-0, berekeza muri za penaliti.

Ku ruhande rw’u Bufaransa abakinnyi bose uko ari Ousmane Dembele, Youssuf Fofana, Jules Kounde, Bradley Barcola, na Theo Hernandes bazinjije, mu gihe Cristiano Ronaldo, Bernardo Silva, na Nuno Mendes, binjije iza Portugal ariko Joao Felix ayitera igiti cy’izamu ivamo.

U Bufaransa bwahise bwerekeza muri ½ cy’irangiza aho buzahura na Espagne yatsinze u Budage bwari mu rugo ibitego 2-1. Ni EURO 2024 ikaba n’iya nyuma kuri Cristiano Ronaldo utarigeze ayibonamo igitego, bikaba n’uko kuri Pepe waciye agahigo ko gukina iri rushanwa akuze ku myaka 41 y’amavuko.

Cristiano Ronaldo na Mbappe bongeye guhura!

Related posts

Paul Pogba wari waragizwe igicibwa muri ruhago yadohorewe

APR FC yazamutse ku rutonde rw’amakipe ahagaze neza mu mateka ya CAF Champions League, irusha Rayon Sports imyanya 57

Amavubi U-20 yerekeje muri Tanzania guharura inzira z’Igikombe cya Afurika cya 2025 [AMAFOTO]