Essomba Onana yahaye umukinnyi wa Rayon Sports amafaranga atari macye nyuma yo kumukorera ikintu gishimishije

Rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana mu mafaranga yaraye ahawe n’abafana ba Rayon Sports yakuyeho macye aha Ngendahimana Eric wamuhaye umupira wavuyemo igitego cya kabiri.

Uyu munya-Cameroun, Willy Leandre Essomba Onana yahundagajweho amafranga y’abafana ba Rayon Sports nyuma y’uko abakijije igisuzuguriro akabatsindira ibitego bibiri Gasogi United yari yabanje kubacisha bugufi mbere y’umukino.

Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera kuwa Gatandatu tariki 18 Gashyantare.

Onana ni we waboneye Rayon Sports ibitego bibiri, icya mbere ku munota wa mbere w’inyongera y’igice cya mbere n’icya kabiri ku munota wa 84 w’umukino.

Nyuma y’uyu mukino abafana bari bizihiwe no kurara ku mwanya wa mbere bahamagaye Onana waganaga mu rwambariro rwa Rayon Sports maze bamujugunyira amafaranga ahava yujuje igipfunyika. Uyu musore yari afite abamufashaga gutoragura Aya mafaranga bari barimo Muhawenimana Claude Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Essomba Leandre Willy Onana yahawe amafaranga angana n’ibihumbi 850 by’Amanyarwanda, hakiyongeraho ibihumbi 200 by’agahimbazamusyi bahawe n’ubuyobozi.

Nyuma y’uko abafana bahaye Essomba Leandre Willy Onana amafaranga, yafasheho macye ashimira Ngendahimana Eric uri kwitwara neza muri iyi minsi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda