Ese wabyitwaramo gute usanze uwo wari warahaye umutima wawe yarawuhaye undi? Dore uko ukwiye kwitwara mu gihe bikubayeho.

Ese mu gihe bikubayeho wabyifatamo ute? Ariko buriya hari ijambo abantu bakunze kuvuga bagira bati“ kunda ugukunda kuko uwo ukunda yikundira abandi”.

Gusa iri jambo abenshi usanga bakoresha aya magambo cyangwa se iyi mvugo ariko mu by’ ukuri nta busobanuro bwayo bazi kuko akenshi usanga birengagiza ko urukundo ari amarangamutima kandi bigoye ko umuntu yayahisha.

Dore rero uko ukwiye kwitwara mu gihe usanze uwo ukunda na we yikundira undi:

1.Shaka ubwoko bw’ imikino inezeza umubiri: Aha akenshi iyo umuntu avuze ibinezeza cyangwa se ‘hobbies’ mu ndimi z’amahanga, bivuze ko ari wa mwanya wawe ujya ufata haba mu masaha atari ay’akazi cyangwa igihe cyo kuruhuka ukaba wakina imikino itandukanye, nibwo rero umuntu aba akeneye uwo kuba hafi ye cyangwa se uwo bafatanya kwidagadura ndetse no kuruhuka.

Muri iki gihe rero uramutse ufite umuntu wakunze kandi ubona nta buryo ufite bwo kumwigarurira, mu gihe ubonye umwanya wo kumutekerezaho ako kanya icyo ukora ni ugushaka uburyo wahura n’izindi nshuti zawe mukaba mwajya mu mikino itandukanye kuburyo bituma udatekereza cyane wa muntu umutima wawe ukubaza buri munsi.

2.Menya impamvu uwo muntu ari we umutima wawe ushaka gusa: Akenshi burya ngo icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi, n’ubwo bamwe batemeranya n’iyo mvugo ariko burya ibyiyumviro by’umutima twe nk’abantu biragora kubitsinda ariko wowe nubona umutima wawe uguhata gukunda umuntu kandi uzi neza ko uwo muntu yafashwe, gerageza umenye impamvu ukunda uwo muntu hanyuma wowe bizagufasha gushaka abandi bantu benshi bafite ibyo wakundiraga uwo nguwo bityo ube wamwikuramo kuko ibyo umukundira n’abandi uzaba wamenye ko babifite.

3.Vugana cyane n’ inshuti ze za hafi cyane:Aha wenda bamwe mwakwibaza muti nigute waba ubona umuntu ukunda byararangiye udashobora kumugeraho warangiza ukajya kwiyegereza inshuti ze ?

Ukuri ukwiye kumenya ni uko za nshuti ze uzajya uzibaza uti se uyu muntu ateye ate ? Imico ye imeze gute ?.. Kuburyo bizagufasha kumumenya neza kuko akenshi ushobora kuzasanga wamuntu koko adakwiriye kugukurura kuko wenda imico ye utayikunze.

4.Gusohokana n’ inshuti zawe byagufasha kwiyibagiza byinshi: Imwe mu nzira zo kugira umunezero haba imbere mu mutima ndetse no mu buzima bwawe busanzwe burya ni ukuba wafata umwanya ukajyana n’inshuti zawe nk’ahantu babyina cyane mu masaha ya nimugoroba, hanyuma mukagenda mukabyina icyo gihe ndakwizeza ko utahana akanyamuneza kandi ni n’uburyo bworoshye bwo kuba wabona indi nshuti ukikuramo uwo wundi wararikiraga.

5.Emera ibyo udashobora guhindura: Burya akenshi usanga twe nk’abantu dukunze kugira kamere yo kutemera guheba ibyadusize, ariko burya uburyo bwiza bwagufasha igihe ubona nta kintu uri buhindure ku kintu cyangwa se ku muntu, wowe hindura inzira hanyuma na wa muntu umusige mu nzira ye, nzi neza ko uzagera ku yindi ntambwe n’ubwo biba bigoranye.

Iga kwakira ibintu kuko ugomba kubyakira kandi kuko ubona ko ari byo bishoboka, ibinyuranye nabyo bikaba ari uguta igihe cyawe.

Related posts

Dore ibyiciro bitatu by’ urukundo abantu bakunze kunyuramo

Mu bwonko no mu mutima nihe urukundo rukomoka? Umva icyo ubushakashatsi buvuga

Umubyibuho ukabije! Uri mu bitera gatanya muri iyi minsi