Ese wabigenza gute kugira ngo umunye ko umukobwa ari isugi cyangwa yabutakaje, inkuru irambuye…

Ese isugi bivuga iki? bisobanura iki ?
Ese ni ryari bavuga ko umukobwa ari isugi cyangwa atari isugi?

Ni ibiki bishobora gutuma umukobwa atakaza ubusugi?

Ubundi biragoye kubonesha amaso yawe ko umukobwa yatakaje ubusugi, ariko hano hari ibimenyetso abenshi bahurizaho byemeza ko umukobwa bigaragayeho hari amahirwe menshi ko aba yaratakaje ubusugi.

Mu nkuru yacu uyu munsi twifuje kurebera hamwe ibimenyetso bigaragarira amaso yacu ku buryo wabiheraho uvuga ko umukobwa yatakaje ubusugi n’ubwo atari ijana ku ijana.

Dore bimwe mu bintu ushobora guheraho uvuga ko umukobwa yatakaje ubusugi:

1.Uburyo yambara: Abantu benshi bavuga ko ushobora kumenya umukobwa ugendeye k’umyambarire ye. Abasore bavuga ko abakobwa batinyuka kwambara udupira, udushati n’utujipo tugufi mu ruhame baba baratakaje ubusugi ngo kuko gushyira hanze zimwe mu ngingo z’umubiri wabo biba bitakibatera isoni.

2.Uburyo asomana:Abantu benshi bakunda kuvuga ko ushobora kumenya ko umukobwa ari isugi cyangwa atari yo bitewe n’uburyo yagusomye, bamwe bavuga ko iyo umukobwa azi gusomana k’urwego rwo hejuru biba bisobanuye ko yigeze kuba mu buzima bw’urukundo bishobora kuba byaramuviriyemo gutakaza ubusugi.Icyakora ariko bamwe nti birengagije ko hari abamenya gusomana kubera filime nyinshi zigisha uburyo bwo gusomana neza barebye.Niba rero uzi gusoma bimwe byiza abasore bazatangira bakwibazeho ndetse banakemange I iby’ubusugi bwawe.

3.Igihe umuntu amara amutereta:Niba utangiye gutereta umukobwa wamukorakora ukabona nta cyo bimubwiye cyangwa se wamusoma ukabona araza nta ngingimira afite kandi mu maranye iminsi micye cyane abenshi bavuga ko aba atari isugi.Abasore bavuga ko umukobwa w’isugi adapfa kwishora mu bikorwa nk’ibi byo gusomana cyangwa gukorakorwa n’umusore bavuganye inshuro zitarenze ishatu.Iyo rero umukobwa yemera k’uburyo bworoshye ko bamukorakora kuri bimwe mu bice bye by’ibanga akenshi bavuga ko aba afite ubunararibonye muri gahunda z’imibonano mpuzabitsina.

4.Uburyo atereta: Abahungu benshi bakunze kuvuga ko umukobwa uteretana cyane akenshi aba yaratakaje ubusugi, bavuga ko bigoye k’ubona umukobwa ukiri isugi utinyuka kugaragaza amarangamutimaye ayereka umusore ndetse akanagerageza ku mutereta.Bavuga ko umukobwa utereta aba yifitiye icyizere kandi azi neza ko mu birebana n’imibonana mpuzabitsina yiyizera ndetse anahagaze neza.

5.Uko aha agaciro umubiri we:Biroroshye kumenya ko umukobwa ari isugi cyangwa atari yo ugendeye k’uburyo aha agaciro umubiri we n’ibice bye by’ibanga.Ahanini usanga umukobwa w’isugi aba ari wa wundi uha agaciro buri gice cye cy’umubiri ugasanga umuntu uwo ari we se nta pfa k’umukoraho mu kavuyo.Akenshi umukobwa ugaragara nk’umuturage bitewe n’uburyo ya mbara, uko yisiga n’uko avuga akenshi usaga aba ataratakaza ubusugi bwe nk’uko bamwe babivuga.

Icyitonderwa: Ibi tubabwiye ntibyakwereka ijana ku ijana ko umukobwa yatakaje ubusugi gusa twagendeye ku bivugwa na benshi.

Related posts

Ese niba abakobwa bambara ubusa bikaryoshya amashusho y’ indirimbo kuki abahungu bo batabwambara?

Umugabo/ umugore: Ntuhamenya uragwa mu kantu, dore ahantu mu Rwanda habera ubusambanyi buteye ubwoba kandi mu ibanga rikomeye

U Rwanda ni akazuyazi ntiruri mu bisenga cyane cyangwa se bisenga gahoro, Menya ibihugu bya mbere bisenga cyane ndetse n’ibindi bidakozwa ibyo gusenga ku isi.