Ese ko amakipe agiye mu karuhuko Musanze FC iyoboye shampiyona, izagaruka ikomerezeho, Ese amakipe agiye kuba ahugiye mu biki ???

Muri shampiyona y’u Rwanda mu kiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Bagabo hamaze gukinwa imikino itatu ikipe ya Musanze niyo igiye mu karuhuko ka makipe y’Ibihugu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 9/9.

Akenshi iyo amakipe agiye mu karuhuko nkaka, aba arigihe cyo gukosora ibitaragenze neza mu mikino yabanje, hakabaho n’imikino ya gicuti ku makipe amwe. Gusa usanga amakipe atandukanye agaruka abakinnyi barasubiye inyuma ugereranyije n’uko babaga bameze.

Hano mu Rwanda kugeza ubu musanze iyoboye urutonde rwa shampiyona nta mikino ya gicuti twari twumva ipanga, Ku munsi wa kane wa shampiyona Musanze yari kuzakina na APR FC gusa uyu mukino ntabwo uzaba kubera ko APR FC izaba iri mu marushanwa ny’Afurika.

Ibi bishatse kuvuga ko ikipe izakina umunsi wa 4 yayikura ku mwanya wa mbere ari Gasogi united, gusa biragoye Kuko izaba isabwa gutsinda Kiyovu Sports bizahura hejuru y’ibitego 3-0 kugirango iyiceho.

Tukiri Kuri iyi Gasogi united nk’imwe mu makipe ari mbere kurutonde rwa shampiyona, ifitanye umukino wa gicuti na Apr FC uteganyijwe kuba kuwa 10 Nzeri.

Ikipe ya Kiyovu Sports iheruka kwandagazwa na Bugesera FC igatsindwa ibitego 4-0, irimo gukina imikino ya B&B Burudani Mix Festival Ill, yitegura kugarukana imbaraga ku munsi wa Kane wa shampiyona, ikindi wamenya ni uko hari abakinnyi 2 b’iyi kipe batarabona ibyangombwa bakirimo kubishakirwa.

Ikipe ya Rayon Sports irimo gukina imikino ya B&B Burudani Mix Festival Ill ndetse izakina na kiyovu Sports kuri uyu wa 5 mu mukino wa nyuma. Iyi kipe yari kuzahura na Marine FC ku munsi wa Kane wa shampiyona gusa uyu mukino ntukibaye cyane ko Rayon Sports izaba iri mu gihugu cya Libya ikina na Al Hilal Benghazi muri CAF confederation cup.

As Kigali na Étoiles de l’Est n’andi makipe akinye imikino muri aka karuhuko ndetse kuri uyu wa gatanu afitanye umukino mu irushanwa B&B Burudani Mix Festival Ill, ryo gushaka umwanya wa gatatu.

Ukuyemo aya makipe twavuze hejuru andi makipe asigaye kugeza ubu nta mikino ya gicuti twari twumva ateganya.

Muri rusange shampiyona izagaruka ku itariki 16 Nzeri, Amagaju FC yakira Muhazi United. Gasogi United yakira Kiyovu Sports, Gorilla FC yakira As Kigali, Mukura Victory Sports yakira Étoiles de l’Est, Sunrise FC yakira Bugesera FC. Naho ku itariki 17 Nzeri Etincelles FC izakira Police FC.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda