Ese bishatse gusobanura iki iyo umuntu wapfuye agaragaye mu nzozi zacu? Irebere ibidasanzwe ahura nabyo

Abantu benshi burya buri munsi bararota, abandi nabo bibwira ko batarota ariko sibyo, bararota ahubwo bakabyibagirwa. Ariko se nubwo biri uko ubundi inzozi hari igisobanuro kinini zifite?

Abantu bamwe bizera ko inzozi ari bumwe mu buryo tuboneramo ubutumwa bwerekeranye n’ubuzima bwacu, ariko bukaba ari uburyo bwihariye bukora aruko dusinziriye gusa kuko bizera ko iyo dusinziriye burya umuntu aba atuje yiteguye kwakira ndetse agasobanukirwa.

Icyakora hari n’abandi bahanga bemeza ko inzozi ntabintu bikomeye bidasanzwe ahubwo nyinshi zituruka ku bintu tubamo umunsi ku wundi bityo bikagaruka mu ntekerezo zacu turyamye. Ariko nanone igihari ni kimwe, rimwe na rimwe koko ubwonko bwacu hari igihe bugarura ibyo twiriwemo cyangwa ibyo tumazemo iminsi, ariko nanone hari igihe mu nzozi haziramo ubutumwa koko, kuko hari ibiza ntumenye n’impamvu yabyo kuko uba utarigeze unabitekerezaho n’umunsi umwe, bamwe bemeza ko ari uburyo bwo kwibona mu mpande zose tutabasha kubona mu buzima busanzwe. Ariko se kuba umuntu yarota umuntu utakiriho byo bisobanuye iki?

Izi nzozi benshi bazigereranya nuko umuntu aba atangiye kwiyakira cyangwa se kwakira ko koko wa muntu atakiriho, urubuga healthline ruvuga ko ntaho bihurira n’uwapfuye cyangwa na roho ye benshi bakeka ko iba yagarutse kudusura. Bavuga ko kurota uwapfuye ari inzozi zigarukira umuntu ariko bakemeza ko mwene izi nzozi zinakunda kubaho cyane iyo umuntu yimukiye ahantu hashya cyangwa se yatangiye kugira umubano n’abantu bashya, ibi nabyo ngo bikunda kugaruka mu nzozi.

Muri rusange rero kurota umuntu utakiriho ntibikwiye kugutera ubwoba na gato ndetse nta n’igisobanuro kinini bifite ahubwo abahanga babigereranya nuko ubwonko buba buri gushyira ibintu ku murongo mu gihe dusinziriye noneho bikamera nkaho bugeze ahabitse ibyahise.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.