Ese Amagaju FC yakwisasira kiyovu Sports ???, Rayon Sports irakira Étoiles de l’Est, ibyo ukwiye kumenya kuri iyi mikino

Shampiyona y’u Rwanda irakomeza kuri uyu wa gatatu hakinwa imikino y’umunsi wa Gatandatu, aho hategerejwe imikino 4.

Duhereye i Huye ikipe y’Amagaju FC irakira kiyovu Sports, amakipe yombi amaze gukina imikino 5 muri shampiyona y’uyu mwaka. Amagaju FC muriyo mikino yatsinzemo 2 anganya imikino 3 ntaratsindwa umukino muri uyu mwaka.

Kiyovu Sports mu mikino 5 yatsinze 2 inganya 2 itsindwamo umukino 1. Imikino 10 iheruka guhuza aya makipe mbere y’uko Amagaju amanuka mu kiciro cya kabiri 2019. Kiyovu Sports yari yaratsinzemo imikino 6, Amagaju atsindamo 2 banganya imikino 2.

Amagaju imikino 2 yatsinze kiyovu Sports yose yabaga yakiriye ndetse uyu mwaka imikino 2 bamaze gutsinda bayitsindiye i Huye. Uyu mwaka kiyovu Sports ntiratsinda umukino yasohotse. Ibyo biraha amahirwe ikipe y’Amagaju FC yo kubona umusaruro mwiza imbere y’ikipe ya Kiyovu Sports.

Undi mukino utegerejwe na benshi ikipe ya Rayon Sports Kuri sitade ya Kigali Pele stadium i Saa 18h00. Rayon sports itegerejwe mu isura shya nyuma yo kwirukana umutoza wayo YAMEN ZELFANi.

Aya makipe amaze gukina imikino 2 muri shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yatsinze 1 banganya undi umwe. Muri uyu mwaka w’imikino Rayon Sports imaze gutsinda umukino umwe inganya 3 muri 4 yakinnye. Étoile de l’Est yatsinze imikino 2 itsindwa 3 muri itanu yakinnye.

Rayon sports ntirabona itsinzi mu mikino itanu iheruka gukina aho yanganyije iyo mikino yose, kuruhande rwa Étoiles de l’Est imikino 2 iheruka barayitsinze. Ibyo bituma uyu mukino utari bworohere Murera.

Rayon sports iri kumwanya wa munani n’amanota 6 inganya na Étoiles de l’Est iri ku mwanya wa 10.

Indi mikino itegerejwe ikipe ya Police FC irakira Muhazi United Kuri Kigali Pele stadium i Saa 15h00. Naho Marine FC kuri sitade Umuganda i Saa 15h00 irakira As Kigali.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda