Ese abavugaga The Ben bamukuragahe? Wasafi Record ya Diamond yasinyishije umuhanzi mushya benshi bagwa mukantu.

Muminsi yashize nibwo hacicikanye amakuru avuga ko inzu itunganya umuziki ya Wasafi Record yaba igihe gusinyisha umuhanzi mushya nyuma ya Zuchu baherukaga gusinyisha, benshi bakaba baragiye bavuga abahanzi batandukanye ariko kuri ubu Wasafi Record yamaze guca impaka iramutangaza.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 16 Ugushyingo nibwo hatangajwe umuhanzi mushya wahawe umugisha n’amahirwe akomeye yo gukorera muri WCB imaze gufasha benshi kwamamara.

Uyu muhanzi akaba ari umusore ukizamuka witwa Dvoice watunguye abatari bake kuko yahise anashyira umuzingo (album) hanze.

Ni umuzingo yise Swahili kid ukaba uriho indirimbo 10 harimo nizo niyo yakoranye na nyiri Wasafi Record Diamond Platnumz yise Kama Wengine, si Diamond gusa bakoranye kuri iyi album yashyize hanze kuko abahanzi nka Zuchu, Mbosso, Lava Lava nabo bakoranye indirimbo zitandukanye.

Wasafi ikaba itaherukaga gusinyisha umuhanzi kuko hari haciyeho imyaka igera kuri itatu nyuma yuko basinyisha Zuchu kuwa 08 Mata 2020.

Mubahanzi Dvoice yasanze muri Wasafi bamazina akomeye muri Tanzania ndetse n’abandi barangajwe imbere na Diamond Platnumz, Mbosso, Lava Lava, Zuchu na Queen Darleen.

Wasafi kandi ninzu yanyuzemo umuhanzi nka Harmonize nawe ukunzwe nabatari bake muri iki gihugu ndetse no muri Africa muri rusange.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga