Element yashyize umucyo kubimaze iminsi bivugwa ko yibwe injyana nshya ya Afrogako

Hari hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga abantu bacitse ururondogoro bavuga ko injyana nshya yaje yitwa Afrogako yaba yaribwe Element nk’uko yigeze kubitangaza ko agiye kuzana injyana nshya gusa we yamaze kunyomoza aya makuru avuga ko we injyana bumvise atariyo yavugaga.

Ibi byose byatangiye nyuma y’aho Juno Kizigenza ashyize hanze indirimbo yise abahungu iri muri iyi njyana ya AfroGako ni uku uvuga ko ari inyana igizwe n’uruvange rwa afrobeats ndetse na gakondo. Abantu bakibibona babisamiye hejuru batangira kuvuga ko iyi njyana yibwe Element cyane ko ari we wigeze gutangaza bwa mbere iyi njyana avuga ko ari kuyitunganya, icyo gihe yarakibarizwa muri Country records.

Nk’uko Npooja, umuyobozi wa country records yabitangaje, yavuze ko we na bagenzi be bakorana bicaye bagahanga iyi njyana nshya.

Kuba iyi njyana yarakorewe muri Country records ndetse na Element ubwo yarakiyibarizwamo yatangaje ko agiye gukora ino njyana byatumye abantu bavuga ko nta kabuza Napooja ndetse n’abo bakorana bari kwiyitirira injyana itari iyabo.

Gusa ku ruhande rwa Element we mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ko iyo bari kwita Afrogako atariyo yavugaga ko ahubwo bagomba gutegereza bihanganye akazabaha iyo yavuze.

Yagize ati “Iyi ntabwo ariyo AFROGAKO navugaga, Afrogako ya nyayo iracyatunganywa. Byamfashe imyaka kugira ngo mpurize hamwe izi njyana! Mutegereze mwihanganye.”

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu