DRC: Rutchuru abaturage baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO bavuga ko ntacyo zibamariye.

Ni muri Teretwari ya Rutchuru mu gave ka Karengera abaturage bazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za MONUSCO, bavuga ko ntacyo zibamariye.

Abaturage bakomezaga bavuga ko ntakindi cyazanye izingabo uretse gusahura umutungo wa Congo.

Iyi myigaragambyo yabaye mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Nyakanga 2022.

Aba bigaragambyaga kandi bavugaga ko izi ngabo zaje mu butembere ibi bikaba bitandukanye n’ igikorwa cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo bwazahajwe n’ intambara , nyamara bakaba ntacyo bakoze.

Abaturage bavuga ko barambiwe kwicwa n’ imitwe yitwaje intwaro amanywa n’ ijoro izi ngabo zirebera kandi zifite inshingano zo guhashya iyo mitwe. Mu kivunge cy’ abigaragambyaga abaturage mu indirimbo z’ agahinda kavanze n’ umujinya mwinshi bavuga ko izo ngabo zitarinda umutekano wabo.

N’ ubwo ingabo za MONUSCO ziyunze ku ngabo za Leta ya Congo n’ umutwe w’ inyeshyamba wa FDRL mu guhangana n’ umutwe wa M23 ukomeje kubotsa igitutu , abaturage bavuga ko ” ntacyo izi ngabo za LONI zimaze uretse gukorana n’ imitwe yica abaturage ikanasahura umutungo wa RD Congo”.

Mu mezi ashize , abaturage mu mijyi ya Goma na Beni bakoze imyigarambyo yo kwamagana MUNUSCO no gusaba ko iva muri DR Congo kuko bavuga ko ntacyo imaze, ibi bibaye mu gihe inyeshyamba za ADF na CODECO zimaze igihe zibasiye abantu kuko buri munsi humvikana umubare runaka w’ abapfuye kubera izi nyeshyamba.

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda