DRC: Indege yari irimo abantu batatu n’ imizigo yaburiwe irengero, inkuru irambuye..

Indege yari irimo abantu batatu n’ imizo yaburiwe irengero , nk’ uko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokaradi ya Congo yabitangaje. Amakuru dukesha Reuters avuga ko iyi ndege yabuze ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022. Ni nyuma y’ uko byari bitegenyijwe ko igomba kugwa ku kibuga cy’ indege kiri mu gace ka Kasese mu Ntara ya Maniema.

Ubuyobozi bw’ iyi Ntara bwatangaje ko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege byatangiye.Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cya Kavumu i Bukavu kuwa Gatandatu mu gitondo.

Amakuru avuga ko nyuma ibijyanye n’ itumanaho byaje guhagarara, abayirimo ntibabasha gukomeza kuvugana n’ abari ku kibuga cy’ indege.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.