DRC: Abarwanyi bayamanitse bashyira intwaro hasi bayoboka MONUSCO, inkuru irambuye…

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022, nibwo Abarwanyi bagera ku munani nibo bivugwa ko bashyize intwaro hasi ubundi bayoboka MONUSCO.Zimwe mu inyeshyamba zibarizwa mu mutwe wa Union des Patriotes Pour la Défense des Innocents ( UPDI) nizo zishyize mu maboko ya MONUSCO muri gahunda yayo yise ( DDRRR) bisobanura Désarment, démobilisation , repatriement , réintegration na réinstallation ku mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Ngo iyi ni gahunda iha amahirwe abarwanyi babarizwa mu mitwe itandukanye itavuga rumwe na leta ya Kishansa gushyira hasi intwaro ku bushake , bakiyunga ku ngabo z’ igihugu no gufatanya gushakira Congo amahiro arambye. Abarwanye bemeye kurambika hasi intwaro , barekuye imbunda 2 n’ amasasu hafi 200 imbere y’ umukuru w’ urubyiruko n’ amahoro , mu mpera z’ icyumweru dusoje.

Mbere yo kwemera kureka ubugizi bwa nabi, babanje gushishikarizwa n’umuryango w’urubyiruko rugamije amahoro muri Congo JAPD-RDC, muri gahunda yawo yo gukangurira iyi mitwe kwimakaza amahoro y’abene gihugu.Umuyobozi w’iryo shyirahamwe , yasabye abarwanyi kurambika intwaro byihutirwa mbere yo gukururira abasirikare babo kugaba ibitero bishya kuri izo nyeshyamba.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro