DR Congo: Umupolisi yapfukamye amanitse amaboko asaba abaturage guhagarika imyigaragambyo ( Video)

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , hagaragaye ifoto iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga y’ umupolisi wo Mujyi wa Kinshasa upfukamye amanitse amaboko imbere y’ abaturage abasaba guhagarika imyigaragambyo, ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ubwo abaturage bigaragambyaga bamagana Umuhinde wari umaze gukubita umwenegihugu, amushinja kumwiba mu iduka.

Ubwo ibi byari bimaze kuba abaturage bahise barya karungu batangira gutera amabuye uwo muhinde , Polisi irahagoboka. Polisi imaze kuhagera , bakomeje kwigaragambya biba ngombwa ko umwe mu bapolisi wari waje guhosha imyigaragambyo witwa Bievenue Kangambila apfukama mu muhanda , asaba abaturage kumubabarira bagahagarika imyigaragambyo.

Abanyamakuru bo muri DR Congo batangaje ko nyuma y’ Iperereza , Polisi hari abo yataye muri yombi barimo n’ Umuhinde bivugwa ko yakubise umwenegihugu.

Polisi kandi yanatangaje ko igiye guhagarika Kangambila wapfukamye asaba abaturage kureka kwigaragambya , aho gukoresha icyubahiro n’ ububasha ahabwa n’amategeko agahosha iyo myigaragambyo.

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu